Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 7 Ukuboza

Tariki ya 7 Ukuboza ni umunsi wa 341 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 24 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1917: Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zigiye kugaba ibitero ku gihugu cya Austria-Hungary.
1970: Bwa mbere mu mateka y’igihugu cya Pakistan habaye amatora rusange ashyiraho abagize inteko ishinga amategeko, hari imyanya igera kuri 313.
1971: Perezida Yahya Khan wa Pakistan yashyizeho guverinoma y’ubumwe ihuriwemo na Nuhul Amin wabaye Minisitiri w’Intebe na Zulfikar Ali Bhutto wabaye Minisitiri w’Intebe wungirije.
1975: Igihugu cya Indonesia cyigaruriye Timor y’Iburasirazuba.
1982: Uwitwa Charles Brooks, Jr yabaye umuntu wa mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wahawe igihano cyo kwicwa hifashishijwe guterwa urushinge ( ibyitwa lethal injection). Uyu mugabo akaba yariciwe muri Leta ya Texas.
1988: Mu gihugu cya Armenia habaye umutingito ukaze wiswe Spitak wari ku gipimo kigera kuri 6.9 hashingiwe ku ngero za Richter, usiga uhitanye abantu bagera ku bihumbi 25, abandi bagera ku bihumbi 15 barakomereka bikomeye mu gihe abasaga ibihumbi 400 bavuye mu ngo zabo.
1988: Yaser Arafat yemeye uburenganzira bwo kubaho bw’igihugu cya Israel.
1995: Icyogajuru Galileo spacecraft cyageze ku mubumbe wa Jupiter, hafi nyuma y’imyaka igera kuri itandatu cyoherejwe na Space Shuttle Atlantis mu butumwa bwiswe STS-34.
2003: Mu gihugu cya Canada hongeye kwemerwa ishyaka rya Conservative Party of Canada ku mugaragaro nyuma y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati y’amashyaka Canadian Alliance na Progressive Conservative Party yo muri Canada.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1984: Robert Kubica, wabaye umuntu wa mbere ukomoka mu gihugu cya Pologne watangiye kwitabira amarushanwa y’isiganwa ry’amamodoka rizwi cyane mu rwego rw’isi nka Formula One.
1989: Alessandro Marchi, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1998: Martin Rodbell, Umunyamerika wari umuhanga mu bya siyansi wahawe n’igihembo cyitiriwe Nobel kubera ubuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi.
2004: Jay Van Andel, rwiyemezamirimo wo muri Amerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego