Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 8 Ukuboza

Tariki 8 Ukuboza ni umunsi wa 342 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 23 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1854: Papa Pius IX yatangaje icyiswe dogmatic definition aho hafashwe icyemezo gihamya ko Bikiramariya yavutse adafite icyaha cy’inkomoko.
1941: Igihugu cy’u Buyapani cyagabye ibitero bikomeye kuri Thailand ndetse gihita kicyigarurira, uwitwa Plaek Phibunsongkhram niwe wategetse hagarikwa ry’iyi ntambara. Uyu mugabo Plaek Phibunsongkhram yari Minisitiri w’Intebe ndetse n’umugaba mukuru w’ingabo wayoboraga igihugu cya Thailand akoresheje igitugu.
1941: Igisirikare cy’u Buyapani cyagabye ibitero kuri Hong Kong kiyigarurira yose.
1953: Ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zayoborwaga n’uwitwa Dwight D. Eisenhower, hatangijwe igikorwa cyiswe Atoms for peace, mu mbwirwa ruhame yatanzwe n’uyu mugabo yemeje ko ibitaro, amashuri n’ibigo by’ubushakashatsi aho ariho hose ku si bizajya bigenerwa ibikoresho n’amakuru muri iyi gahunda yise Atoms for peace.
1980: Umuhanzi John Lennon waharaniraga amahoro, yishwe n’umufana we wari ufite ibibazo byo mu mutwe witwa Mark David Chapman wamwivuganye amusanze The Dakota mu nyubako iherereye mu Mujyi wa New York.
1991: Mu gihugu cya Romania hemewe itegeko nshinga rishya binyuze muri kamarampaka yakozwe n’Abaturage.
1993: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton yashyize umukono ku masezerano y’ubucuruzi budatanga imisoro mu gice cyo ku mugabane w’Amerika ya Ruguru.
2005: Jenerali Ante Gotovina wo mu ngabo za Croatia yashinjwe ibyaha byo mu ntambara afatirwa ahitwa Playa de las Americas, atawe muri yombi na Polisi ya Espagne.
2007: Benazir Bhutto, umugore umwe rukumbi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Pakistan aturutse mu ishyaka PPP yishwe n’umuntu witwaje imbunda utaramenyekanye ndetse hapfa n’abandi bantu batatu bari abayoboke b’ishyaka rye.
2009: Mu gihugu cya Iraq, mu Mujyi wa Bagdad habaye igitero cyahitanye abantu bagera ku 127 abandi 448 barakomereka.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1954: Harold Hongju Koh, umunyamategeko wo muri Amerika, yabaye umujyanama wa Perezida Obama.
1984: Badr Hari, Umudage wakinaga umukino njyarugamba wa box.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1991: Kimberly Bergalis, uyu yazize indwara ya SIDA bivugwa ko yayandujwe na muganga wari uri kumuvura amenyo.
2007: Gerardo GarcĂ­a Pimentel umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Mexique.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego