Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki ya 9 Nyakanga

Tariki ya 9 Nyakanga ni umunsi wa 190 w’umwaka, usigaje iminsi 175 ngo usozwe.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka
1153 : Habaye amatora ya Papa, hatorwa Anastase IV.
1810 Napoleon Bonaparte yafashe ubwami bwa Holland mu bitero yagabaga ku burayi ashaka kwigarurira ibihugu bibugize
1816 : Argentine yabonye ubwigenge nyuma yo kumara igihe kinini ikoronijwe na Espagne
1850: umuhanuzi Báb wanashinze idini y’ababahai yiciwe I Tabriz, Persia muri Iran
1868: Itegeko nshinga rya Amerika ryahinduwe ku nshuro ya 14 riha noneho
ubwenegihugu bwuzuye abirabura bakomokaga muri Afrika hafi ya bose bari abacakara.
1932: Leta ya São Paulo yirigometse, yiyomora kuri kuri Brezil bituma hatangira imyigaragambyo mu gihugu yo guhindura itegeko nshinga
1986: Muri Nouvelle Zeland amategeko yemereye ababana bahuje ibitsina gushyingiranwa
1989 : I Makka haturikiye bombe ebyeri zica umuntu umwe abandi 16 bari mu rugendo rutagatifu barakomereka.
1991 igihugu cya Afurika y’epfo cyongeye kwemerwa mu ihuriro ry’imikino ya Olympic nyuma y’imyaka 30 cyari kimaze cyarakuwemo kubera ivangura rishingiye ku ruhu (Apartehid).
1995: ingabo za Sri Lanka zirwanira mu kirere zarashe bombe ku rusengero hapfa impunzi 125 z’aba-Tamil
1999 : Lyonpo Sangay Ngedup yabaye minisitiri w’intebe wa Bhoutan.
2002 : Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika(AU) i Addis Ababa,muri Ethiopia. wasimbuye OUA yari isanzwe iriho kuva 1963; Thabo Mbeki, Perezida wa RSA aba umukururu wayo wa mbere
2006 : U Butaliyani bwatwaye igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru ku nshuro ya kane butsinze u Bufaransa kuri Penaliti. Icyo gihe kandi nibwo umukinnyi Zinedine Zidane yakubise umutwe Marco Materazzi nyuma yo kumutuka.
2011 : Sudani y’epfo yabonye ubwigenge nyuma yo kwitandukanya na Sudani ya ruguru mu ntambara yari imaze igihe kinini
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1775 : Matthew Gregory Lewis, umwanditsi w’umwongereza
1819 : Elias Howe, wavumbuye icyarahani ukomoka muri Amerika
1867 : Georges Lecomte, umwanditsi w’inkuru z’inkundo ukomoka mu Bufaransa
1894 : Pyotr Kapitsa, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Burusiya wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bugenge
1916 : Edward Heath, wabaye minisitiri w’intebe wa 68 w’ibihugu by’u Bwongereza
1929 : Hassan II,umwami wa Maroc
1964 : Gianluca Vialli, umukinnyi wa football ukomoka mu Butaliyani
1968 : Paolo Di Canio,umukinnyi wa ukomoka mu Butaliyani
1985 : Ashley Young, umukinnyi wa football ukomoka mu Bwongereza
1990 : Rafael da Silva na Fábio da Silva, abakinnyi ba football bakomoka muri Brezil b’impanga
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1746 : Philippe V d’Espagne, umwami wa Espagne
1850 : Jean Pierre Boyer, perezida wa Haiti
1850 Zachary Taylor, Perezida wa Amerika yarapfuye asimburwa na Millard Fillmore wabaye perezida wa 13 w’iki gihugu.
1856 : Amedeo Avogadro,umuhanga mu butabire ukomoka mu Butaliyani
1955 : Adolfo de la Huerta, Perezida wa Mexique
1974 : Earl Warren, wigeze kuba umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga muri Amerika
AU yasimbuye OUA ku itariki ya 9 Nyakanga 2002 
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego