Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tumenye Jenoside yakorewe Abatutsi (Igice cya kabiri)

Mu gice cya mbere twabagejejeho icyo Jenoside ari cyo n’akamaro ko kwibuka, tugiye gukomeza iki gice tubagezaho ingero z’ibisobanura n’icyo kwibuka bimariye Abanyarwanda, ipfobya rikorwa n’ingaruka zaryo.

Ingero ni uko iyo umwana akojeje urutoki mu muriro ashya agahora yibuka ko umuriro utwikana. Ntabyibagirwa kuko bimufasha kubaho.
Buri sosiyete igira ibyo ihitamo kwibuka, iteka kandi ifata ibiyifitiye akamaro. Ni ukuvuga ibiyifasha gusubiza ibibazo igenda ihura na byo.
Kwibuka ni ngombwa kuko sosiyete yabaho itibuka yazima, ntiyashobora kumenya ibiyifitiye akamaro ngo ibigire umurage, kandi yibuke no kwirinda ibishobora kuyigirira nabi. Tugomba kwibuka ngo tutazima. Kwibuka rero bifasha sosiyete kumenya uko yitwara, ihera ku byabaye yibuka, igashyiraho inzitiro cyangwa umurongo w’aho izanyura n’uko izitwara mu bihe biri imbere.
Mu Rwanda habaye Jenoside, biri mu mateka y’ubu n’azaza. Kwibuka Jenoside nk’Abanyarwanda, bizafasha kubaka u Rwanda rwitandukanya burundu na Jenoside n’ibijyanye nayo byose.
Abanyarwanda baramutse bibagiwe Jenoside bakwibagirwa n’icyayiteye cyose, nta cyabuza ko ishobora kongera kubaho kuko ibyayiteye byashobora kongera kubura umutwe, bigahabwa intebe maze bigatera ishyano.
Kwibuka ni ngombwa kuko bifasha umuntu guhora maso. Tugomba guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ku bantu abo ari bo bose.
Kwibuka bidufasha guhora twibombaritse, maze tukamaganira kure ibintu byose byakurura inzangano mu Banyarwanda.
Kwibuka ni ngombwa kuko bidufasha kurwanya politiki yose ibiba amacakubiri, inzangano, irondakoko n’umwiryane mu Banyarwanda kuko inyigisho nk’izo zabyaye Jenoside.
Kwibuka bidufasha kutazongera kugwa mu mutego twagushijwemo n’ubuyobozi bubi, ahubwo tukirinda kuzongera kugwa mu mitego mibi twabayemo.
Kwibuka bidufasha kuzabaho neza mu bihe bizaza, no kubaka sosiyete yacu duhereye ku mateka yacu.
Kwibuka bidufasha kwamaganira kure ibifitanye isano na Jenoside byose, cyane cyane amacakubiri kuko tutayamaganye yazongera kutumaraho abantu.
Kwibuka bidufasha kwamagana amashyaka ya politiki ashingiye ku moko, kuko tutayamaganye yakongera kubiba umwiryane mu banyarwanda.
Kwibuka bidufasha kwamaganira kure icyitwa ihezwa (exclusion) iryo ari ryo ryose ribuza Umunyarwanda kubona ibyo afiteho uburenganzira byose.
Kwibuka bidufasha kwamagana no kurwanya inzangano hagati y’abana b’u Rwanda kuko kutazamagana ari ugutiza umurindi abashaka ko Abanyarwanda bamarana.
Kwibuka bidufasha kwamagana imiryango, ibigo (institutions), abagize imiryango mpuzamahanga bitwaza ko badufasha ariko bakigisha, cyangwa bagashyigikira amacakubiri mu Banyarwanda. Imfashanyo yabo ntiruta amagara yacu.
Kwibuka bidufasha kwamaganira kure abayobya n’abigisha nabi amateka y’u Rwanda n’imibanire y’Abanyarwanda.
Kwibuka bizadufasha kwamagana umuco mubi wo kudahana (impunité), ahubwo kwibuka bidufasha kwimakaza umuco w’ubutabera.
Kwibuka bizadufasha kubaka igihugu gitandukanye n’icyo twarazwe n’abagizi ba nabi.
Nubwo havugwa Jenoside yakorewe Abatutsi hagiye hagaragara ko hari abayipfobya
Uburyo bwo gupfobya Jenoside ni bwinshi kandi buranyuranye, ndetse guhakana Jenoside no kuyipfobya bigendana n’igikorwa nyirizina cya Jenoside ariko bene ubwite bagahakana ko nta Jenoside. Gukora Jenoside y’Abatutsi mu Rwanda bene kuyikora babyitaga “gukora”. Boroshyaga igikorwa cya Jenoside barimo, bakacyitiranya no gukora umurimo usanzwe.Yari amayeri yo kuyihakana no kuyipfobya. Iteka abategura kandi bagakora Jenoside ntibahita bemera ko bayikoze. N’iyo bamaze kuyikora barayihakana. Imvugo yabo iba igamije kujijisha, kuyobya uburari no kutishyiraho icyaha cya Jenoside.
Guhakana no gupfobya Jenoside biha ingufu abafite ibitekerezo n’ingengabitekerezo byayo. Kuyihakana ni ukubiha intebe no kubyamamaza.
Guhakana Jenoside biha ingufu abayikora n’abayikoze.
Urugero: Ubutegetsi bwa Clinton bwanze gukoresha ijambo “Jenoside” ngo budatabara mu Rwanda. Irakomeza irakorwa.
Abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri iki gihe bakoresha amayeri menshi arimo aya akurikira:
Bahakana beruye ko nta Jenoside yabaye. Bavuga ko ari abaturage basubiranyemo. Bavuga ko yari intambara hagati y’amoko, ko rero Abahutu birwanagaho. Bitiranya nkana ibikorwa bya Jenoside n’intambara. Ntibatandukanye Jenoside n’intambara. Bavuga ko habaye intambara atari Jenoside ngo n’ikimenyimenyi ni uko hari n’Abahutu bapfuye.
Bavuga ko Abahutu barakaye maze bakica Abatutsi kuko Habyarimana yapfuye. Baba bahakana ko habaye umugambi uhamye wo gutegura Jenoside no kuwushyira mu bikorwa. Bahakana ko habaye itegurwa ry’iyo Jenoside (préparation et planification).
Hari n’abakoresha ijambo Jenoside ku bintu ibyo ari byo byose kandi hato na hato mu bintu bidakwiye (usage abusif). Gukoresha ijambo Jenoside mu bibonetse byose, bitesha agaciro iryo jambo bikaba ari uburyo bwo gupfobya Jenoside (minimiser ou banaliser).
N’ubwo hari abahakana ko Jenoside yateguwe ku buryo burambuye hari bimwe mu bimenyetso byerekana ko yateguwe bihagije
Hariho itangazamakuru rishishikariza kumara Abatutsi nka RTLM, Kangura, Radio Rwanda, Ibinyamakuru nka Umurwanashyaka, La Medaille Nyiramacibiri, Interahamwe, Echos de Mille Collines n’ibindi…
Habaye imyitozo y’imitwe yitwara gisirikare nk’Interahamwe, Abahuzamugambi, Inyange n’utundi duco, bigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya Jenoside.
Hakozwe lisiti z’Abatutsi bagomba kwicwa, bari bariswe “abanzi b’Abahutu”. Hatanzwe intwaro, zakwirakwijwe n’abayobozi mu baturage zigamije gutsemba Abatutsi.
Hagiyeho bariyeri zigamije kubuza Abatutsi kugira aho banyura bahunga.
Habaye amayeri yakoreshejwe yo guhuriza Abatutsi hamwe mu bigo binini nk’insengero kugira ngo byorohe kubicira rimwe.
Habaye ubwicanyi buyobowe n’abayobozi ba gisivili na gisirikare kandi ntibakurikiranwa ngo bahanwe (Kibilira muri 1990, Abagogwe muri 1991, Murambi muri 1990, Nasho muri 1990-1991, Mutara muri 1990, Bugesera muri 1992, Kibuye muri 1992, Gisenyi muri 1993).
Ubundi buryo bwo gupfobya Jenoside
Hari kandi n’ubundi buryo Jenoside ipfobywamo, nko gushyigikira ingengabitekerezo yayo, gutoteza no kwica abacitse ku icumu rya Jenoside, guhishira no guhisha ukuri mu manza z’abashinjwa Jenoside, kwigisha amacakubiri n’inzangano mu mashuri, mu madini, no mu mashyaka ya politiki, kurwanya icyunamo, gufata nabi inzibutso, kwandika mu binyamakuru inyandiko zihakana Jenoside cyangwa zamamaza ingengabitekerezo yayo, gufatanya no gutera inkunga imitwe irwanya igihugu nka FDLR, RDR, PALIR n’abandi, gukorana n’abanyanyamahanga handikwa ibitabo bihakana cyangwa bipfobya Jenoside, gukwirakwiza ku mbuga za internet inyandiko zihakana cyangwa zipfobya Jenoside, gufatanya n’Abanyarwanda bahungiye mu bihugu bidukikije guhakana no gupfobya Jenoside, guhakana no guhanaguraho icyaha abakoze Jenoside, cyangwa koroshya uruhare rwabo mu bwicanyi bwa Jenoside, hari n’abumva ko Jenoside n’ingaruka zayo bitabareba.
Hifashishije urubuga rwa CNLG
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego