Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

TUNGURUSUMU YABA ARI UMUTI W’IZIHE NDWARA?

 TUNGURUSUMU YABA ARI UMUTI W’IZIHE NDWARA? Tungurusumu n’ibitunguru ntibikunze kuribwa cyane, kuko abantu benshi bahitamo gukoresha indyoshya ndyo zindi zisanzwe. Benshi bavuga ko iyo bariye tungurusumu umwuka (impumuro) wazo utajya ushira mu kanwa bityo bakagira ipfunwe ryo kujya ahateraniye abantu benshi.

Ariko hari ibindi byiza dusanga muri tungurusumu n’ibitunguru bisanzwe, ni byinshi cyane; iyo umuntu abiriye, bimurinda indwara zitari nke, indwara z’umutima, bituma Cholesterols na triglycerides bitarenga igipimo, ibibyimba ku mubiri, ingorane izo ari zo zose zishobora kuboneka mu ngingo, kubyibuha birenze urugero, bivugwa ko binarinda iminkanyari yo mu gahanga.

Abahanga mu bijyanye n’imirire bakoze ubushakashatsi mu bihingwa mu myaka ishize. Ukuri ni uko ubushakashatsi bwakozwe, ibyinshi mu byagaragajwe ni uko basanze muri tungurusumu no mu bitunguru bisanzwe harimo imyunyungugu irinda ubuzima bw’abantu.

Tungurusumu n’ibitunguru ubusanzwe bifite 0,25% by’imyunyungugu bisabwa kuribwa n’abamama. Bigira kandi igipimo cya vitamin C ifite amagarama 31,2 ku magarama 100 hamwe na vitamin B6 bifite amagarama 1,2 ku magarama 100, bifasha gukingira umubiri k’ubumara bwaza buvuye ku bintu, bikanagabanya ingorane zo kuguma umuntu ahungabana (stress ).

Dukunze kubona ko n’iyo umuntu akase ibitunguru bivamo amazi, arya mazi yabyo afite ubushobozi bwo kwoza amaso, binakingira kanseri yo mu muhogo, mu mara, binakingira kandi umutima n’imitsi y’amaraso.

Iyo bigeze aho imitsi y’amaraso iziba, ukarya tungurusumu n’ibitunguru irazibuka. Ubwabyo hamwe n’imboga ni ingenzi ikindi kandi ibyo bitunguru byose ni igaburo rikwiriye mu kurinda indwara z’umutima. Ubushakashatsi bwakozwe n’abashinwa bwerekanye ko tungurusumu zongera ama lipide y’amaraso. Bikagabanya igipimo cya cholesterol igira ku bice 5,4 % n’ibya triglyceride igera ku bice 6,5%, binagabanya n’impanuka z’umutima ku bice bigera 10%.

Abaganga b’abongereza bakoze ubushakashatsi mu miryaango yubatse igera kuri 543 ibarirwa hagati y’imyaka 46 na 77 barya ibitandukanye, basanze imiryaango irimo abamama barya iminsi yose tungurusumu, usanga bafite ubuzima bwiza. Ku bafite amara yoroshye, ni byiza ko barya izitetse kuko byorohera igifu kubisya.

Ku banga kurya tungurusumu ngo zituma bagira mu kanwa hanuka, be kureka ibyiza biri muri bitunguru byose nyuma bazabona ibiruta ibindi. Kugira impumuro runaka mu kanwa, si ingorane kuko urangije kubirya ushobora guhita woza mu kanwa ukoresheje Colgate, dore ko bimara iyo mpumuro mu kanwa utifuza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego