Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tungurusumu yubaka umubiri ikawutera ubwirinzi, ikanafasha mu guhangana na Amibe

Tungurusumu akenshi imenyerewe nk’ikirungo cyo guhumuza ibiryo ariko kandi burya ifite akamaro karenzeho kuko ifasha umubiri kwiyubaka ndetse no kwirinda.

Abantu benshi bakunze gukoresha tungurusumu nk’ikirungo gusa gikoreshwa hagamijwe guha ibiryo impumuro nziza ariko nkuko bitangazwa n’ikigo gikora imiti mu biribwa kizwi ku izina rya « Dynapharm », burya tungurusumu yunganira ikanarinda umubiri mu rwego rwo kurwanya indwara ndetse no mu rwego rwo kwiyubaka ; burya tungurusumu iri mu miti ivura indwara y’inzoka za « Amibe » igihe umuntu ayiriye ari mbisi.

Tungurusumu akenshi abantu bakunze kuyirya itetse nk’ikirungo, abenshi bitwaza ko ngo kuyirya ari mbisi ibatera kunuka mu kanwa ndetse ngo iyo iriwe ari mbisi ngo igira uburyaryate mu kanwa nyamara ngo ni byiza igiye iribwa ari mbisi kuko ari bwo iba ifite akamaro kenshi dore ko inakoreshwa mu kuvura abantu bagira ikibazo cy’inzara zo mu ntoki cyangwa ku mano zikunda kuvunagurika aho bene bariya bantu bagirwa inama yo kujya bakubisha inzara zabo tungurusumu byibuze bigakorwa mu gihe kingana n’icyumweru.

Abahanga mu buvuzi barimo uwitwa Stephanie Bright na vincent Cueff bemeza ko Tungurusumu ikungahaye ku birinda indwara ku buryo umuntu ukunda kurya tungurusumu adapfa kwibasirwa n’indwara izo ari zo zose. Tungurusumu kandi ikungahaye kuri vitamin C, imyunyu ngugu nka magnesium, kalisiumu, potasiumu, fosifore n’indi myinshi; ibi byose biyiha ubushobozi bwo gufasha umubiri mu guhangana n’indwara nyinshi zitandukanye.

Buri wese rero yagombye guhora afata tungurusumu ku kigero gihagije mu rwego rwo kwikingira indwara zitandukanye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego