Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubuhamya: Abatutsi biciwe mu bitaro yari arwariyemo areba

Mu buhamya bukubiye mu gitabo cyitwa “Icyaha kuri bo, ikimwaro kuri njye”, bwanditswe na Bamporiki Uwayo Edouard, uzwi mu gukina amakinamico ndetse n’amafilimi y’ikinyarwanda, kuri paji yacyo ya 12 kugera ku ya 16, agaragaza uko Abatutsi bishwe areba ubwo yari arwariye mu bitaro by’i Kibogora. Kuko yari umwana, yaje kubwirwa na nyina ko abarimo kwicwa ari Abatutsi gusa, ko bo kuba ari Abahutu batari bwicwe.

Bamporiki ni muntu ki?
Bamporiki Uwayo Edouard yavutse tariki ya 24 Ukuboza 1983, avuka mu muryango w’abana batandatu ari we muhungu gusa, atangira kwiga ku wa 1 Nzeri 1990, ubwo hashize umwaka umwe se witwaga Mwitende yitabye Imana, akomeza kurerwa na nyiya witwa Mukarurangwa Josephine.
Bamporiki yanejejwe no kwisanga ku ishuri ari kumwe n’abahungu n’abakobwa, ageze mu mwaka wa gatatu mwarimu ababwira kuza kubaza ababyeyi babo ubwoko bwabo, abwirwa na nyina ko ari Umuhutu utavangiye, asanga abenshi mu ishuri ryabo ari Abahutu n’ubwo we atari asanzwe azi kuvangura amoko.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Bamporiki Edouard yari arwariye mu bitaro bya Kibogora, avuga ko abantu batangiye kwicwa areba ntasobanukirwe kuko yari akiri muto.
Ubuhamya
Tariki ya 7 Mata 1994 nari ndwariye mu bitaro by’i Kibogora mu Burengerazuba, abaganga bagishakisha icyo ndwaye, ni bwo mu bitaro basakuje ngo umubyeyi arapfuye, ako kanya gahunda yo kwita ku barwayi iba irahindutse, bwakeye nta muganga ugarutse aho nari ndwariye.
Bukeye mama yanjyanye hanze ku gasusuruko tujya ku nzu yari iteganye n’aho nari ndwariye, nsanga hari abana bato batatu batemaguwe ariko batarashiramo umwuka, mbabonye ngira ubwoba ndataka mama arancyaha, mubajije icyo babaye yanga kunsubiza.
Uko iminsi yashiraga, ni ko ibintu byahindura isura. Hashize iminsi ibiri nicaye hanze, mbona ibitero by’abantu benshi byirukanka ku musozi uteganye na Kibogora (Nyagacaca) bavuza induru baririmba n’amajwi ateye ubwoba. Ako kanya mbona ikindi gitero kigeze ku bitaro baririmba birukankana n’imbwa batwaye imihoro, amacumu n’amahiri n’ibindi biteye ubwoba, nuko mbaza mama nti “Ese habaye iki ko abantu bahindutse kuriya? » Ntagire icyo ansubiza.
Uwo munsi mu ijoro ndyamye nko mu ma saa tatu hinjira umusore ufite umwana w’imyaka nk’ibiri. Aratangira ati “Nitwa Pascal nkaba nje gushaka ubuhungiro, iwacu bahasenye ndetse n’ab’iwacu bose bamaze kubica, mwihangane mumpishe ijoro rimwe ndabyuka nshaka uko mpungira ku Ijwi (Ikirwa kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo).”
Abarwaza bamubwiye ko afata igitanda akaryama, Pascal arabyanga, asaba ko yaryama munsi y’igitanda, kuko abakozi bo muri ibi bitaro basanzwe bamuzi kuko ngo iyo bamubona bari kumumerera nabi.
Pascal yinjiye munsi y’igitanda nari ndyamyemo, mama amufasha umwana yari afite. Nyuma yo kwinjira munsi y’igitanda bazimije amatara umwana atangira kurira, Pascal ahita ava munsi yacyo afata umwana ahita aceceka, bararana munsi y’igitanda.
Mu gitondo nongeye kumva amajwi y’abantu benshi cyane, bakigera aho baca urugi rw’aho umuntu yinjirira baca n’urusohokerwamo, binjira bose bakubita ibyo bari bafite ku bitanda, bavuza induru ngo turashaka Pascal.
Mba ndabyutse nicara ku gitanda ngiye kumva numva ijwi ryuzuye ubwoba rivuye munsi y’igitanda riti “Baranyishe weeee!”. Umugabo umwe yinjira munsi y’igitanda akurura Pascal maze undi amuca umutwe.
Mpita mvuza induru kuko nari nzi ko twese batwica, mama amfunga umunwa ambuza kongera gutaka, umwana wari uryamye mu gituza cya Pascal ahita na we yicwa.
Nahise mbaza mama impamvu bari kwica abantu ambwira ko abari kwicwa ari Abatutsi, bicwa n’Abahutu, ambwira ko twe turi Abahutu tutari bupfe, ambuza kongera gusakuza kuko yatinyaga ko kuba abo bicanyi batari batuzi byari kubatera kutwica bakeka ko twahungiye mu bitaro. Ntozwa guceceka mbona bapfa.
Abicanyi baje kugaruka binjira mu cyumba cyari giteganye n’aho nari ndwariye, cyari kirimo umurwayi wamugaye wari ukimazemo igihe baracyimwitiriye, hitwaga kwa Yohani, abicanyi basohoramo umusaza ukuze, bamugejeje kuri ya mirambo ya Pascal n’umwana, na we barahamwicira.
Nagiye hanze gato mbona abantu ku bitaro bajya gushungera indi mirambo ntinya kwerekezayo, ariko abaje bavuye kuyishungera bagaruka bavuga ko babonyemo umurambo wa Bayingana Aforodisi wari mwarimu wanjye. Nahise ngira ikiniga natera intambwe ngo njye kumureba, nkumva amaguru ntava aho ari, mpita mbwira mama nti “Niba aba bicanyi bari kwica n’abarimu, abanyeshuri ni twe dutahiwe.” Mubwira kandi ko ntashobora kongera kurara ku bitaro.
Uko nari mbizi kuri iyo myaka yanjye, numvaga umwarimu adashobora gupfa. Mama ntiyemeye ko dutaha ariko na we yatinyaga kujya hanze y’ibitaro akanyumvisha ko dutashye twakwicirwa mu nzira, tuguma mu bitaro.
Naraye ntasinziriye, iryo joro hagwa imvura nyinshi ku buryo akantu kose kakomaga nkagira ngo ni abicanyi bagarutse.
Umunsi wakurikiyeho ni bwo abaturage b’i Kibogora babonye ubwato bunini (Icyombo) buza buturuka ku Gisenyi bugana mu Kirambo ku misozi ikikije Kibogora, induru ziravuga ngo Inyenzi-Inkotanyi zirambutse niduhunge.
Nk’umuntu wari warabwiwe ko inyenzi ari ibikoko bitagira impuhwe bibaga umuntu bikamurya, nahise mbwira mama nti “Niba ushaka kuribwa n’izo nyenzi, njye ndagiye nicwe n’abantu.”
Mu bitaro abantu bose bashya ubwoba, turasohoka turagenda nta murwayi cyangwa umuraza wahasigaye, twerekeza i Tyazo aho abantu benshi bari, harimo abahunze Inyenzi ibitero biturutse imihanda yose, na twe abari bavuye mu bitaro.
Njye na mama twahise tujya mu rugo, dusanga nta mwana n’umwe wacu wishwe, hashize umwanya twumva basakuza ngo abantu nibagaruke be guhunga bwa bwato ntibwarimo Inyenzi ahubwo bwarimo inzoga zivuye muri BRALIRWA.
Agace navukiyemo, icyitwaga Selile, hari hatuwe n’abantu benshi cyane ariko harimo umugabo umwe gusa witwaga Gakwaya Pascal wari Umututsi afite umugore n’abana batanu.
Mvuye mu bitaro nasanze baramusenyeye, abana be n’umugore baricwa, umuhungu we Niyonsaba Jean Paul twiganaga abantu bambwira ko yacitse abicanyi bakamwirukaho bifashishije n’imbwa ariko ntibamufata.
Abaturanyi b’iwacu cyane cyane abagabo bagiye mu bwicanyi, bajyaga kwica Abatutsi bo mu yandi ma Selile (Ku yindi misozi) kuko iwacu nta Batutsi bari bagihari dore ko habaga uwo muryango wa Gakwaya Pascal gusa.
Mu kwezi kwa Gatandatu mu 1994, hakurikiyeho guhunga kw’abantu berekezaga muri Zayire bavuga ko Abatutsi babambuye igihugu.
Ubuhamya bwa Bamporiki
igitabo “Icyaha kuri bo, ikimwaro kuri njye” P.12-16

Bamporiki Edouard n'igitabo cye "Icyaha kuri bo ikimwaro kuri njye"
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego