Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubuhinzi bwa pome

 Ubuhinzi bwa pome Pome (izina ry’ubumenyi mu kilatini : Malus domestica ; izina mu gifaransa: pomme ) ni igiti, urubuto n’ikiribwa.

Uru rubuto rwa pome ruba mu muryango w’ibimera witwa Rosaceae.
Pome ni urubuto ruzwi cyane mu ngere mberabyombi cyane cyane ku Mugabane w’Uburayi, aho abaturage bamaze igihe kirekire barurya, naho bimwe mu bihugu by’Afurika nk’u Rwanda bikaba bibonye izi mbuto vuba, ndetse zikaba zigihenze cyane aho igiciro kibarirwa hagati y’amafaranga 200-500.

Nubwo usanga igiciro cyazo kiri hejuru usanga ari zimwe mu mbuto zikunzwe na benshi cyane ku isi, naho muri Afurika zigakundwa n’abifite. Ahanini usanga izi mbuto zikundirwa kuba zikungahaye kuri Vitamini C.

Aya makuru avuga ko muri garama 100 z’urubuto rwa pome, habamo ubushobozi bwa anti oxidant, bungana n’ubwa garama 1500 za vitamini C ibonetse mu zindi mbuto cyangwa ishobora gutangwa nk’umuti kwa muganga.

Aya makuru avuga ko atari byiza guhata uru rubuto rwa pome mbere yo kururya, kuko igishishwa cy’inyuma ari cyo gikungahaye cyane muri vitamini C kurusha uduce tw’imbere.

Aya makuru akomeza avuga ko nibura byakabaye byiza umuntu ashoboye kurya urubuto rumwe rwa pome ku munsi, ibi bishobora gutuma atagira ibibazo bikomoka ku kurya ibinyamavuta byinshi binakungahaye kuri cholesterol.
Ese ni gute ubuhinzi bwa Pome bukorwa

Ubuhinzi bwa pome burashoboka uhereye ku mbuto za pome (graines) cyangwa ukaba wahera kuri pome babanguriye hanyuma igatanga urugemwe. Pome ishobora guhingwa kubuso buto cyangwa bunini aha umuhinzi niwe uhitamo bitewe n’ingano y’ubutaka afite.

Guhinga pome uhereye kumbuto zayo

Iyo ukoze ubuhinzi bwa pome wifashishije imbuto ziboneka murubuto rwapome rwasaruwe rukuze neza bifite akamaro kanini kuko ntamafaranga utakaza kuko ubusanzwe zambuto zagombaga kujugunywa zibyazwa umusaruro , kugirango pome yakomotse kurubuto rwameze itangire gutanga umusaruro hazashira igihe kigera ku myaka hagati 5-10
Pome iterwa mugihe cy’imvura bikaba byiza iyo imaze kugira nibura uburebure bwa 60 cm .

Guhinga:

Hitamo umurima uri ahantu hava izuba, ahantu hadakunze kuboneka umuyaga. Iyo uri buhnge pome nyinshi ugomba gusiga intera ingana na 10m hagati y’urubuto n’urundi, ugomba kuyishyira mu mwobo ufite 90 cm z’ubujyakuzimu na 60 cm z’ubugari, ukabanza kureba neza ko ntamabuye cyangwa ibyatsi bibi bigaragara muri uwo mwobo bishobora kuba byabangamira urubuto ugiye gutera .

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego