Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubuhinzi bwa Soya


 Ubuhinzi bwa Soya Igihingwa cya soya
Soya ni igihingwa cyageze mu Rwanda mu mwaka w’i 1931;

  • Imbuto za soya zirimo intungamubiri nyinshi: ikungahaye kuri ntungamubiri, amavuta, vitamine, n’imyunyu imwe n’imwe;
  • Soya ni igihingwa ndumburabutaka kubera umunyungugu wa Azote;
  • Soya igaburirwa amatungo.
Aho soya ihingwa
  • Soya yera neza mu misozi iciriritse n’imigufi;
  • Itanga umusaruro mwiza mu butumburuke butarengeje 1900m;
  • Ikunda imvura iringaniye ikimara guterwa;
  • Yihanganira ubutaka bubi bwagundutse cyangwa busharira;
  • Soya itanga umusaruro mwiza mu butaka bufumbiye bw’imusozi no mu tubandedukamuwemo amazi.
Igihe cyo gutera
  • Soya iterwa mu kwezi kwa Nzeri no mu ntangiriro za Gashyantare imusozi;
  • Mu bishanga bigomoroye, soya ishobora guterwa igihe cyose cy’umwaka.
Gutegura umurima
  • Umurima uhingwa nibura kabiri, nyuma ugasanzwa, ibinonko bikamenwa ukaringanizwa.
Gutera
  • Batera kumirongo ihurutuye; hagati y’umurongo n’undi basigamo cm 40;
  • Hagati y’intete n’indi basigamo cm5-10;
  • Batera intete 1 ku bujyakuzimu bwa cm 5-7, ku buryo gr 700 zitera are 1.
Gufumbira
  • Iyo umurima utigeze ufumbirwa, hakoreshwa ifumbire y’imborera ingana na kg 100-150 kuri Ari 1;
  • Mu gihe cyo gutera ibiro 3- 4 by’imbuto za soya zihungizwa ifumbire ya Rizobiyumu ingana na garama 80.
Kuyikenura
  • Soya imaze kumera irabagarwa igasukirwa ifite amababi ane;
  • Umurima ugomba guhorana isuku kugira ngo soya yere neza;
  • Ni ngombwa kurwanya isuri no kugira isuku ku mpande z’umurima.
Kurwanya indwara, udukoko n’ ibyonnyi
  • Umurima wa soya ukimara guterwa urindwa inyoni ndetse n’inkwavu z’ishyamba;
  • Inanda icagagura igihingwa hagati y’imizi n’igihimba irwanywa batera umuti wa rogoro (dimetowate) ku rugero rwa ml 15 zivangwa na litiro 15 z’amazi agaterwa kuri hegitari 1;
  • Ubusurira bw’icyatsi bukunze kuza mu gihe cy’izuba, baburwanya bakoresha rogoro (litiro 1 kuri ha 1).
  • Ububembe bwa soya buterwa na virusi, burwanywa hakoreshwa ubwoko bwa soya bwihanganira indwara na rogoro yica udusazi dutera iyo ndwara.
  • Indwara z’ububore ziterwa n’uduhumyo, n’indwara y’umugese, bazirwanya batera umuti wa benelate bavanga garama 20 na litiro 15 z’amazi batera kuri are 1 cyangwa tilite ml 7 muri litiro 15 z’amazi kuri ari 1.
Gusarura
Soya isarurwa yeze neza amababi yihunguye, imisogwe yumye neza;
  • Basarura bagesa, imizi igasigara mu butaka ikabora maze ikazatanga ifumbire;
  • Soya irahurwa, ikagosorwa, ikanikwa.
  • Soya irarobanurwa hagakurwamo imbuto mbi, intoya cyangwa izisa nabi.
Guhunika
  • Imbuto za soya zihunikwa mu cyumba gifite isuku kitarimo ubushyuhe bwinshi n’ubuhehere;
  • Intete za soya ntizimungwa ariko zitakaza ubushobozi bwo kumera iyo zihunitswe nabi cyane cyane mu bushyuhe bwinshi.
Ubwoko bwa soya buhingwamu Rwanda

Inkuru dukesha :ISHAMI RISHINZWE UBUSHAKASHATSI KU GIHINGWA CYA SOYA
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego