Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubuhinzi bw’indimu


Indimu ni zimwe mu mbuto ziboneka ahantu henshi kwisi nahano mu Rwanda uzisanga hafi ku masoko yose ziraboneka zicuruzwa mumezi yose agize umwaka .Urubuto (indimu) ifite ishusho yiburungushuye ikagira igishishwa kigira umubyimba munini ifite ibara ry’umuhondo ujyakuba orange .Indimu zikunze gukoreshwa cyane munganda zikora imitobe ,indimu ikaba itanga umusaruro mwinshi birumvikana n’agafaranga kumuhinzi wayo!
Incamake
 Ubuhinzi bw’indimu
Citrus limon, izina ryayo rya gihanga ry’ igiti cy’indimu , indimu ishobora kugeza ku burebure bwa buri hagati ya 3m na 6m, amababi yayo agira ibara ry’icyatsi kibisi. Indabo z’indimu zigira ibara ry’umweru wifitemo akabara ka orange aho uzasanga mu gihe cyo kurabya impumuro ari yose aho ihinze bityo bigakurura inzuki ziza guhova . Iyo yeze usanga urubuto rugira igishishwa kinini kandi ikarangwa no kugira amazi cyane(umutobe).
Ubuhinzi
Citrus lemon ntabwo ari igiti cyihanganira ubukonje . kuberako ukwihangana kwayo mu bijyanye n’ubukonje budashobora kujya munsi ya dogere esheshatu munzi ya zero (-6°C). Kubakunda imitako indimu ntabwo zikunze guhingwa mu nzu ahubwo ibyiza ni ukuzihinga hanze kugirango zibone urumuri ndetse n’ubushyuhe zifuza .
Indimu zisaba ubutaka bufite amazi gusa icyiza cy’indimu ni uko hafi ubutaka bwose zishobora kubwihanganira . Zifite ubushobozi bwo kuba zahingwa no kubutaka busanzwe budasabye ifumbire cyangwa ibindi byihariye . Zikunda guhingwa kubutaka bwifitemi icyo twita ubusharire kugipimo cyiri hagati ya 5,5 na 6,5(pH compris entre 5,5 et 6,5).
Gutubura imbuto
Ushobora kubona imbuto zoguhinga ukoresheje uburyo buzwi ku izina ryo kugemeka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego