Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubuhinzi bw’Ipapayi

 Ubuhinzi bw’Ipapayi Ipapayi ni urubuto cyangwa igiti gikomoka muri amerika yo hagati by’umwihariko muri mexique kuko ariho gihingwa cyane .
Ipapayi ihingwa cyane cyane kubera urubuto rwayo (ipapayi igice kiribwa) gikize kuri vitamin nyinshi kandi amababi yayo akaba avura indwara nyinshi.

Aho ihingwa

Ipapayi ikunda ikirere gishyuha ku kigero cya dogere 25 ( 25 °C). kubutumburuke bugera kuri 1 650 m . ikunda ikirere kirangwamo izuba ariko ikaba itihanganira imiyaga . imigwire y’imvura iri hagati ya 1 500 na 2 000 mm igabanije mugihe cy’umwaka wose .

Ubutaka

Ikunda ubutaka bworoshye , bufite ifumbire kandi burimo amazi .
Uko ihingwa
Ipapayi ikwirakwizwa . hakoreshejwe uburyo bwo gutera imbuto

Umwobo ugomba kugira ubugari n’uburebure bwa 50 cm( 50 cm x 50 cm x 50 cm.).
hagati y’urubuto n’urundi hagomba kugaragara intera ingana na 2 m ibi bigakorwa no hagati y’umurongo n’undi

Gusarura

Ipapayi itangira gutanga umusaruro imaze igihe kigera ku mezi 10 igatanga umusaruro ushimishije mu myaka itatu ya mbere ihinzwe.ishobora gutanga amapapayi (imbuto ) abarirwa hagati ya 50-60 ku mwaka

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego