Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubuhinzi

Urwego rw’ubuhinzi nirwo ruzakomeza guha akazi abantu benshi mu Rwanda. Kubera iyi mpamvu, Leta izashyiraho ingamba zigamije guteza imbere no kuvugurura ubuhinzi kugira ngo bushobore gutanga akazi gatanga umusaruro ku baturage. Muri uru rwego, hazitabwaho ibi bikurikira:

 
Guteza imbere ubuhinzi kugira ngo abaturage b’u Rwanda bashobore kwihaza mu biribwa. Muri uru rwego, abaturage bo mu cyaro bazashyigikirwa mu bikorwa bigamije guhaza isoko ry’u Rwanda hakurikijwe ibihingwa byera muri buri karere ndetse b’ibikenewe ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Guteza imbere ubuhinzi bugamije kugemurira isoko ry’amahanga. Mu gihe kiri imbere kugemura umusaruro mu mahanga bizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
 
Muri uru rwego, Leta y’u Rwanda izakora ibi bikurikira:
 
  • Kongerera ubushobozi abakora ibicuruzwa bitandukanye n’amashyirahamwe yabo kugira ngo bagire umusaruro mwiza, bashobore kuwumenyekanisha kandi ujyane n’ibikenewe ku isoko mpuzamahanga.
  • Kongera ubushobozi mu kongera uruhare ku bwiyongere bw’ubukungu hagamijwe kongera umusaruro w’abakora ibicuruzwa bitandukanye n’ubushobozi bwo guhangana n’ibindi bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga.
  • Gushyira ingufu mu guhuza ikorwa ry’ibicuruzwa bitandukanye kugira ngo isoko ribone ibikenewe byose.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego