Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubukungu:Ikiraro cya Rusumo cyatashywe gitwaye akayabo ka miliyari zisaga 22

Ikiraro cya Rusumo cyatashywe gitwaye akayabo ka miliyari zisaga 22

Ambasaderi Muligande uhagarariye u Rwanda mu Buyapani ari kumwe n’umuyobozi wa Jica ku rwego rw’igihugu, Prof .Tanaka Akihiko (Ifoto/JICA)

Ikiraro cya Rusumo gihuza u Rwanda na Tanzaniya cyatashywe ku mugaragaro nyuma y’imyaka ibiri gisanwa ku nkunga yatanzwe  n’ikigo cy'u Buyapani gishinzwe Iterambere (JICA).

Ikigo cy'u Buyapani gishinzwe Iterambere (JICA), nicyo cyatanze amafaranga asaga miliyari 22 z’Amafaranga y’u Rwanda yubatse iki kiraro  cyasimbuye  icyari gisanzwe kimaze imyaka isaga 40 gikoreshwa.

Ikiraro gishya cyafunguwe ku mugaragaro  gifite uburebure bwa metero 80 n’ubugari bwa metero 7,5, gifite ubushobozi  bwo kubisikaniraho n’ikamyo ebyiri nini ndetse no kuba kitakwika  igihe ikamyo umunani nini imwe ifite uburemere bwa toni umunani kuri buri pine zagihagarara hejuru.
Ikiraro cya Rusumo
Ikiraro cyatashwe (Ifoto/Kigalitoday)

Ikiraro  gishaje  ntabwo cyabaga  gishobora kubisikaniraho  n’ikamyo ebyiri  kandi kikaba kitabashaga kuba cyanyuraho ikamyo irengeje uburemere bwa toni umunani kuri buri pine, cyari gifite Uburebure bwa metero 80 n’Ubugari bwa metero enye.

Mu gikorwa cyo  kubaka iki kiraro hanubatswe n’amazu abiri azakorerwamo  n’ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka ku mpande zombi u Rwanda na Tanzaniya  ndetse n’umuhanda uva ku nyubako imwe ukagera ku yindi w’ibirometero bisaga bibiri.

Minisitiri  w’ibikorwa remezo Musoni James  yashimiye  Leta y’ u Buyapani n’abaturage bayo ku bikorwa byo gufasha bakomeje kugaragaza.

Musoni  yakomeje avuga ko iyubakwa ry’iki kiraro rigiye kugabanya ibihe  abacuruzi bakoresha bajyana ibicuruzwa mu bindi bihugu ndetse n’ibiza mu Rwanda.

Iyubakwa ry’ikiraro cya Rusumo  rikaba rifitiye abaturage batuye  aka gace akamaro nk’uko Minisitiri Musoni yakomeje abivuga.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo mu Rwanda yashimiye Leta y’u Buyapani ku bikorwa bateramo inkunga mu Rwanda, avuga ko iki gikorwa kizorohereza abacuruzi  bo muri aka karere

Prof .Tanaka Akihiko umuyobozi wa (JICA),  yavuze ko Ubuyapani bufite  gahunda y’ubufatanye n’ibihugu bya Africa mu guteza imbere  ibikorwa bitandukanye cyane ibikorwa remezo no  kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ati " Iki gikorwa gishojwe n’imwe mu ntego n’urugero  rwiza rw’intego yacu muri Afrika”.

Prof .Tanaka avuga ko igikorwa nk’iki kizafasha Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba kugera ku ntego zawo.

U Buyapani bufasha u Rwanda kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage,  cyane biciye mu mahugurwa abakangurira kwihangira imirimo, imikoranire y’u Rwanda n’Ubuyapani ikaba imaze imyaka isaga 50.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego