Minisitiri w’uburezi Prof. Silas Lwakabamba (Ifoto/ububiko)
•Prof. Lwakabamba ni inzobere mu burezi, amaze imyaka 40 abonye PhD;
•Mu
myaka 2 isigaye kuri Manda ya kabiri ya Perezida Kagame; afite
inshingano zo gutunganya Uburezi mu Rwanda bufatwa nk’inkingi ikomeye ku
bukungu bw’u Rwanda;
•Afite
inshingano zo kuzamura umubare w’abize kaminuza mu Rwanda ukava kuri 3%
ukagera 10%, igikorwa gishobora gutwara imyaka 44 haramutse hagendewe
ku muvuduko uburezi bw’u Rwanda buriho ubu;
•Kagame
yamuhisemo nka Minisitiri wa 12 uhawe Ministeri y’Uburezi nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa hategerejwe kureba niba ashobora
kurenza imyaka abandi bamaze bayobora iyi Ministeri.
Kugira ngo iterambere rirambye rigerweho, Igihugu gikeneye kugira nibura 10% by’abaturage bize Kaminuza.
Iyi ntego kuyigeraho bisa n’inzozi mu
Rwanda kuko abahanga bavuga ko bishobora gufata imyaka itari munsi ya 44
kandi na yo ikabarwa mu gihe abize ubu bazaba bataritaba Imana.
Amezi atandatu ashize Perezida Kagame
yashyizeho Prof. Silas Lwakabamba kugira ngo ashyire mu bikorwa politike
y’Uburezi, intego u Rwanda rwihaye ku Cyerekezo 2020 ndetse na gahunda
z’uburezi muri EDPRS 2.
Lwakabamba ni umugabo ufite
inararibonye mu bijyanye n’uburezi kandi avuga ko yaguye ahashashe ubwo
umwaka ushize yagirwaga Minisitiri w’uburezi, avanywe muri Ministeri
y’Ibikorwaremezo avuga ko na yo igoye kimwe nka Minisiteri ubu ashinzwe.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye
n’ikinyamakuru Izuba Rirashe; Prof. Lwakabamba yagize ati, "… akazi kari
hano ntabwo gakorwa na Minisitiri gusa, twese dushyira hamwe nk’ikipe,
igikenewe ni uko uba umuyobozi mwiza, ukavugana n’abo mukorana kandi
jye ndabona nta kigoye kirimo. Imyaka y’ubuzima bwanjye nyimaze nkora mu
burezi uretse igihe gito namaze muri Ministeri y’ibikorwaremezo.
Buri wese muri twe [abaminisitiri
bayoboye Mineduc] atandukanye n’undi ariko kuba ndi mu burezi igihe
cyanjye cyose bituma akazi kanyorohera, abantu bakora hano muri
Ministeri tumaze igihe kinini dukorana, ubwo nari muri MININFRA nabonaga
abantu bashya gusa uretse ababaye abanyeshuri banjye …ariko hano
nink’umuryango kuko abo dukorana twaranakoranye kuva kera…”
Abarangije umwaka ushize amashuri
makuru na Kaminuza (ya Leta n’ayigenga) bari 16.000, Prof. Lwakabamba
afite gahunda yo kongera uyu mubare nibura buri mwaka hakarangiza abantu
bari hejuru y’ Ibihumbi mirongo itatu (30.000).
Gusa kugira ngo iyi ntego igerweho,
Minisitiri Lwakabamba avuga ko hakenewe kongera umubare w’abiga
hakoreshejwe "uburyo bw’iya kure” (Long distance Learning) ndetse no
kworoshya uburyo bwo kubona inguzanyo ku banyeshuri.
Ese Prof. Lwakabamba azafasha Perezida Kagame kurangiza ibibazo biri mu burezi noneho?
Ubwo yagirwaga Ministri w’uburezi,
nyuma y’umwaka n’igice ayobora Ministeri y’Ibikorwaremezo , Prof.
Lwakabamba Silas yabaye Minisitiri w’uburezi wa 12 nyuma ya Jenoside.
Yahawe inshingano zakozweho na Rwigema
Pierre Celestin, Lawurenti Ngirabanzi, Col. Karemera Joseph, Mudidi
Emmanuel, Jeanne d’Arc Mujawamariya, Romain Murenzi, Gahakwa Daphrose,
Dr. Murigande Charles, Dr. Pierre Damien Habumuremyi na Dr. Vicent
Biruta.
Abakurikirana hafi iby’uburezi bavuga
ko guhindura Abaminisitiri b’Uburezi byatewe n’uko nta n’umwe mu
bagiyeho wagaragaje imikorere ibereye Uburezi u Rwanda rukeneye bigatuma
Perezida Kagame yibaza umuntu ukwiriye umwanya ufatwa nk’umutima
w’Igihugu.
Prof Lwakabamba na we yemera ko Ministeri y’uburezi igoye cyane kimwe na Ministeri y’Ibikorwaremezo ariko afite Icyizere…
Yabisobanuriye umunyamakuru w’Izuba Rirashe muri aya magambo:
"Nta kintu kidashoboka, izi ministeri
(Mininfra na Mineduc) ni zo zitwara amafaranga menshi ku ngengo y’imari
ya Leta kandi dukora ibintu bigira ingaruka z’ako kanya ku bantu, hano
dufite abanyeshuri miliyoni 3.2 (mubyiciro byose by’amashuri), abo ni
abantu benshi ugomba gukorana nabo, dufite n’abarimu, n’ababyeyi
n’abandi bafite uruhare mu burezi, rimwe na rimwe habura ubushobozi
kandi abantu benshi bafite ibyo batwifuzaho ,…ibibazo ni byinshi,
ibijyanye n’ireme ry’uburezi, amikoro…ibyo byose turwana nabyo.
Rimwe na rimwe biragorana guhangana
n’ibibazo ariko biterwa n’uburyo wita ku kazi ushinzwe, kuri njye, iyo
uzi ubushobozi ufite, ukabwiza ukuri abanyeshuri n’abandi bafite uruhare
mu burezi, mu byukuri ibibazo bishobora gukemuka, ibibazo byo
kumenyesha abantu uko ibintu bimeze, ukababwiza ukuri n’ibindi …iyo
ukoze ikosa ukarigira iryawe, ukarisabira imbabazi kuko twese turi
abantu kandi iyo nsabye imbabazi ntibivuga ko ari jye wakoze ikosa,
bishoboka kuba ari abandi babikoze ariko ngomba kurigira [ikosa]
iryanjye nka Minisitiri nkarisabira imbabazi.”
Akigera muri Ministeri y’Uburezi,
Prof. Lwakabamba yahasanze ibibazo bijyanye n’inguzanyo z’abanyeshuri
zigomba kugendana n’ibyiciro by’imibereho y’abanyarwanda.
Leta yashyize imbaraga mu burezi
bw’ibanze, ubu buri mwana afite uburenganzira bwo kwiga imyaka 12
(amashuri abanza n’ayisumbuye) ku buntu mu mashuri ya Leta.
Muri Kaminuza ya Leta, Leta yahinduye
politiki yayo ku bijyanye n’inguzanyo ndetse abahabwaga iyi nguzanyo na
bo baragabanuka. Hari ababifata nko guca intege abifuza kwiga kaminuza
kuko ubwazo zihenze kandi ubukungu na bwo ngo ntibwifashe neza.
Prof. Silas Lwakabamba ntabwo ariko
abibona; asanga "ubu muri kaminuza n’amashuri makuru hari abanyeshuri
87.000, muri bo 64% barimo kwirihirira amafaranga y’ishuri , abenshi
bari mu mashuri yigenga. Ntabwo rero gahunda yacu ica intege abantu
kwiga amashuri makuru. Ikindi ni uko Leta yagabanije amafaranga y’ishuri
ava kuri miliyoni 1.2 ajya ku bihumbi , kandi ntabwo baguhatira
kwishyurira icyarimwe. Leta kandi igiye gukorana na BRD kugira ngo
abanyeshuri babone inguzanyo, Leta izashyiramo amafaranga ariko na BRD
ikore akazi kayo.”
Amaso ubu ahanzwe Prof. Silas
Lwakabamba mu guhindura uburezi mu Rwanda, haba kugira Ireme ry’Uburezi,
Umubare munini w’abagana Kaminuza n’amashuri makuru, Gusa Imyaka ibiri
isigaye ngo manda ya kabiri ya Perezida Kagame irangire, isa nk’aho ari
igihe gito kugira ngo habe hari impinduka zifatika.
Gusa ashobora gutunganya uburyo bwo
kuguriza no kugaruza inguzanyo ihabwa abanyeshuri bifuza kwiga mu
mashuri makuru kuko ubu inzira zatangiye zo gukorana na Banki itsura
amajyambere(BRD).
Iki gikorwa gifitwe na SFAR cyangwa
REB ariko ibi bigo bisa nk’aho byananiwe kuko abahawe inguzanyo
batishyura neza ndetse n’abayihabwa bakayihabwa nabi.
Minisitiri Lwakabamba avuga ko ibi bigo (SFAR na REB) bitari bifite ubushobozi bwo gukora ako kazi.
Prof. Lwakabamba yagize ati; "muri
miliyari 80 y’inguzanyo yahawe abanyeshuri; hamaze kwishyurwa 8% gusa.
Iyo tubasha kugaruza inguzanyo twatanze; twari kuba dufite amafaranga
ahagije yo kwishyurira abandi.”
Prof. Silas Lwakabamba ni muntu ki?
Professor Silas Lwakabamba yavutse mu
1947, avukira muri Tanzania. Ni Umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu
bw’inkomoko muri Tanzania.
Yigiye muri Tanzania amashuri abanza
ariko aminuriza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza mu ishami
rijyanye n’ubukanishi (Mechanical Engineering).
Mu mwaka 1971 ni bwo yarangije
amashuri ahanitse muri Kaminuza ya Leeds , mu 1975 arangiza amashuri
y’ikirenga muri Mechanical Engineering na bwo ayigiye muri Kaminuza ya
Leeds mu Bwongereza.
Yakoze imirimo myinshi mu gihugu cya Tanzania ndetse no ku rwego rw’Afrika mbere y’uko aza mu Rwanda.
1997 - Umuyobozi mukuru w’icyahoze ari KIST
2006 - Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda
02/2013-07/2014: Minisitiri w’ibikorwaremezo
07/2014 - Kugeza ubu: Minisitiri w’Uburezi
Arubatse akaba afite abana 4
Izuba Rirashe
0 comments:
Post a Comment