Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uburumbuke bw’ ubutaka: Ifumbire mva ruganda

Ifumbire ikorwa iturutse ku myanda iva bihingwa no ku nyamaswa. Yongera uburumbuke bw’ubutaka bufasha imyerere y’ibihingwa. Ibikoresho bakoramo ifumbire ni: ibyatsi bibi, imyanda yo mu rugo, imyanda iva ku nkoko, n’ibindi. Hari ubwoko 3 bw’ifumbire:

  • Ifumbire y’icyatsi
  • Iyo mu murima
  • Imborera
Uko ifumbire y’icyatsi ikorwa:
  • Guhinga ibihingwa bikenera ifumbire y’icyatsi(ibiribwa n’ibitaribwa)
  • Reka ibihingwa bikure neza
  • Kuvanga ifumbire n’ubutaka
Uko ifumbire yo mu mu murima ikorwa:
  • Kuvanga imyanda y’amatungo n’ibiba bishasha mu kiraro
  • Ugenda ubihindura kenshi
  • Ushyiramo amazi iyo byumye
  • Vanga n’ubutaka
Mu gukora ifumbire yo mu murima bifata hagati y’ibyumweru 7-10.

Icyitonderwa: Igihe kuva ufata imyanda y’amatunga ku geza ubonye ifumbire, iterwa n’ubwoko amatungo. Ifumbire iva ku nkoko iyo ivanzemo ibibarizo, imara ibyumweru 7.
Uko ifumbire y’imborera ikorwa:
  • Fata ahantu ha metero 4 kuri 4
  • Zengurutsaho amahango ane
  • Shyiramo imyanda yaboze. Shyiramo indi myanda y’ibihingwa ivanze ikasemo uduce twa santimetero 25.
  • Shyiramo imyanda iva ku matungo. Iyi myanda yongera kubora kw’indi myanda.
  • Vangamo ukoresheje agati. Komeza ugerekeranye ugeze kuri metro 1.2.
  • Pfundikizaho ubutaka usukeho n’amazi.
  • Shyiramo agate hagati .
  • mu minsi 4 ukoze iyo fumbire, reba niba birimo kubora. Kuramo ka gati urebe nusanga gashyushye kandi gatose umenye ko udusimba dutuma bibora twagezemo. Iyo agtwe gakonje kandi kakaba kumye, ingarani yawe ugomba kongera kuyubaka.
  • Senya ingarani yawe nyuma y’ukwezi urebe uburyo bibora.
  • Ongera ukundi kwezi.
  • Ifumbire izaba ibonetse yo gukoreshwa nyuma y’ibyumweru icumi cyangwa kumi na bibiri.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego