Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

UBWOKO BW'IMPU N'AMAVUTA BIJYANE

Ingaruka ziterwa n’amavuta, akenshi ziba zifitanye isano n’amakosa abantu bakora bisiga amavuta atajyanye n’impu zabo. Lise uzobereye mu byo kumenya amavuta ajyanye n’impu kuko yabyize avuga ko hari ubwoko bw’impu n’amavuta bijyanye.
UBWOKO BW'IMPU N'AMAVUTA BIJYANE
Ubundi impu zigira ibyiciro bitatu : Uruhu rwumutse, uruhu rusanzwe (uruhu rurimo hagati rutumye kandi rutari urw’amavuta) n’uruhu rw’amavuta usanga ruhora ruyaga.
Amavuta ajyanye n’ubwoko bw’uruhu

1. Ku muntu ufite uruhu rwumutse aba akenye amavuta menshi kurusha amazi. Bivuze ngo uwo muntu aba agomba kwisiga amavuta ya crème cyangwa se Vaseline.
2. Ku muntu ufite uruhu rusanzwe we ashobora kwisiga amavuta ashaka kuko yose yashobokana n’uruhu rwe.
3. Ku muntu ufite uruhu rw’amavuta aba agomba kwisiga amavuta arimo amazi menshi kurusha amavuta. Bivuze ngo uwo muntu aba agomba kwisiga amavuta ya lotion.
Iyo ubona ko ufite amavuta menshi ushobora no kureka kwisiga ukajya wihanagura gusa ukigendera. Gukomeza kongera amavuta menshi ku ruhu rwawe kandi ubona ko narwo rufite menshi birushaho kukongerera andi mavuta uruhu rwawe rukarushaho kujya ruyaga.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego