Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw'amafi:Kugaburira amafi

Ugomba kwitonda mu kugaburira amafi, byongera gusa umusaruro, ariko nanone bifasha umworozi kugenzura imyitwarire n’ubuzima bw’amafi.

Ibiryo bindi by’amafi akenshi na kenshi bikomoka ku byasagutse kubintu bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi. Twavuga ibisigazwa by’ imigati ikozwe mu mavuta, ibisigazwa byo mu nganda ( urugero: ibisigaara mu nganda z’inzoga),ibikomoka k’umatungo( nk’amaraso y’inyama) hamwe n’ibisigazwa ( nk’iby’inkoko: amatotori). Ni ingenzi kugaburira amafi ingano iringaniye y’ibiryo mvaruganda iba igizwe n’imvange y’ibitunga umubiri by’ingenzi ku ngano itandukanye.
Dore ibintu by’ingenzi mugihe ugaburira amafi:
  • Kwifashisha ibiryo biri mugace urimo ku girango udahendwa
  • Gutegura ibiryo bike urwanya ko byapfa ubusa no kugabanuka mu bwiza.
  • Kubika ukanafunga neza ibiryo mu mifuka ifite inyuma hakozwe muri polythene mu kurwanya ko bya kwangizwa n’udukoko. Bigomba ku bikwa ahantu heza, humye mukurwanya igabanuka ry’intungamubiri.
  • Gaburira amafi inshuro ebyiri ku munsi, akenshi saa yine za mugitondo na saa kumi nimwe z’umugoroba
  • Ntugabure byinshi wirinda kwandura kw’amazi kimwe no gushwanyagurika kwibiryo bitaribwa byatanga imyuka mibi ishobora gutuma amafi adakura.
  • Genzura ikura ry’amafi uzitegereza mu gihe uzigaburira.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego