Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw'inzuki:Ubwoko bw’imizinga

Top Bar Hive

Top Bar Hive
Umuzinga wa langstroth.
Umuzinga wa langstroth ni urugero rw’umuzinga ufite amafuremo akurwamo kandi niwo ukunze gukoreshwa na benshi. Amafuremo aba atandukanye n’urusenge, kandi hagati yayo harimo umwanya w’inzuki zicamo. Imitiba myinshi ya langstroth abari akazu kameze nkagakarito karimo udufuremu icumi ariko umunani na cumi n’ebyiri nazo zishobora kwifashishwa. Ibipimo  n’ishusho muri rusange bihinduka igihugu ku kindi, ni ingenzi kugura imitiba yose kandi ugashyiramo ibintu bimwe.

Uburebure bw’imitiba ibiri ya langstroth ifite furemu icumi.
Iki gishushanyo kerekana umuzinga wa langstroth uturutse hejuru ujya hasi:
• igisenge
• mwo imbere
• aho zisohokera
• ibyumba by’ibyana
• indiba zo hasi
• ibyumba by’ubuki
Umuzinga wa top-bar
Uyu muzinga ni uwakijyambere kandi urahendutse kandi wasimburanwa n’umuzinga wa langstroth n’ibikoresho. Ukoreshwa n’abantu benshi bitewe nuko woroshye kandi urahendutse,uri mubihugu byateye imbere. Umuzinga wa top-bar ufite nawe za furemu zikurwamo ikanagira imyanya y’inzuki zicamo. Umuzinga wa top-bar  ufite iri zina kuberara ko amafuremu yawo aba afashe hejuru, si mumpande cyangwa mu ndiba. Umuvumvu ntabwo azubakira fondasiyo( gusa izifasha aho kuyishyira) mu gihe cyo kubaka. Inzuki zubaka ibinyagu zihera hejuru zijya hasi.
Aho utandukaniye n’umutiba wa langstrothnuko ubuki budashobora gusarurwa buyungururwa kubera ko amafuremu yo hejuru adafashe cyane. Bitewe nuko inzuki zongera kwiyubakira ibinyagu nyuma y’ihakura,umutiba wa top-bar utanga umusaruro w’ibinyagu byinshi ariko ubuki bukaba bucye. Kimwe no mu mutiba wa langstroth, inzuki zishobora kubika ubuki ahantu hatandukanye n’ahajya ibyana bigatuma hapfa inzuki nkeya mugihe cy’isarura.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego