Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw'amafi: Ibintu ugomba kumenya bijyanye no kubaka icyuzi cyo kororeramo amafi yawe


  • Icyuzi kigomba kuba gicukuye mu bujyakuzimu, kiri hasi gato y’ahantu hajyiye hejuru cyangwa mu butaka. Ubuhaname bugomba kuba buteye kuburyo burwanya isuri. Ubutaka bugomba kuba bufite byibura makumyabiri ku ijana by’ibumba. Ibintu bibi nk’ibiti, amabuye, ibyatsi bigomba gukurwa mu cyuzi.
  • Ubujyakuzimu bw’icyuzi bugomba kugira metero imwe,ubuhaname bujya kungana na metero imwe nigice mwo hasi kubuso bw’icyuzi aho amazi asohokera. Akenshi amazi agomba guturuka mu bisimu, ikiyaga, cyangwa mu zindi soko kamere z’amazi akerekeza mu cyuzi.
  • Imiferege n’ibihombo by’amazi bigomba kwifashishwa mu gukura amazi mu cyuzi. Gukura amazi mu cyuzi ntibyakagombye kurenza iminsi itatu.
  • Amazi akenshi aragabanywa ku gira ngo agume ku ijanisha riboneye hajyamo andi mazi meza.
  • Ibyuzi akenshi bishyirwa kubutaka bufite ubuhaname budakabije. Ibyuzi bigira ishusho y’ubuso bwa kare cyangwa urukiramende.
  • Ibyuzi bigomba kugira imiferege isohora amazi n’ubuhaname hasi k’ubuso bw’icyuzi.
  • Amazi ahagije agomba kuboneka mu cyuzi  mu gihe kigereranyije. Ni ngombwa kugira urugero amazi agarukiraho
  • Ibyuzi bororeramo amafi bikurikirana mu ngano zabyo. Ibyuzi bito byifashishwa mu gutera amagi no korora utwana duto tw’amafi.
  • Amazi yose agomba gukurwa mu cyuzi iyo amafi yasaruye.
  • Uko ibyuzi bivamo umusaruro w’amafi munini, ninako ku bigenzura biba bigoye.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego