Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw'amafi: Ibyo wakwitaho mu kubaka aho kororera amafi

Ingano n’ishusho y’icyuzi cyawe: ibyuzi byinshi bifite ishusho y’urukiramende cyangwa kare . Ariko ingano y’icyuzi cyawe ishobora guterwa n’imiterere y’ahantu. Icyuzi cy’ubworozi bw’amafi yo kurya gishobora kubakwa kubuso bwa metero kare magana atatu mugihe ibyuzi by’ubucuruzi ari binini cyane kurushaho. Ubujyakuzimu bw’icyuzi: ubujyakuzimu bw’amazi buri gihe ni metero imwe  na santimetero mirongo itatu uvuye kubuso bwamazi ujya hejuru.
Ubwoko bw’ibyuzi: ubwoko bw’icyuzi cyo kubaka biterwa n’imitere y’ahantu. Ubwoko bw’icyuzi cyiberanye n’ubutaka bwo mu misozi si kimwe n’ubw’ahantu hategamye. Hari ubwoko bubiri bw’ibyuzi tugendeye ku miterere y’ahantu:

  1. Gucukura icyuzi bikorwa ahantu hategamye bacukura mu butaka bashaka kubakamo icyuzi. Uburebure bw’amazi bugomba kuba munsi y’ubujyakuzimu bw’icyuzi.
  2. Icyuzi kizengurutse muyandi magambo bacyubaka kubuhaname bw’ahanu h’umusozi. Ubutaka bwigice cyo hejuru cy’ubuhatame buracukurwa noneho bukifashishwa mu kubaka icyuzi aho babucukuye haba hagiye hasi.
     
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego