Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw'amafi: Ingano y’amafi ajya mu cyuzi cyawe

Gushyira amafi mucyuzi bibanzirizwa no kubanza gutunganya icyuzi. Ingano bisobanura gushyira umubare uhagije w’ubwoko bw’amafi bwa toranijwe kubuso nyabwo mu cyuzi. Harimo no gutwara amafi akiri mazima. Inama wagenderaho mukumenya ingano y’amafi ushyira mu cyuzi.

  • kongera ubwisanzure bw’amafi uyatwara, guhagarika kuyagaburira hagati y’umunsi umwe kugera kuri itatu mbere no mugihe uyatwara(uyimura).
  • gushyira amfi ahantu hakonje kare mu masaha ya mugitondo no kugabanya cyane bishoboka umwanya amara mu nzira.
  • ni byiza cyane guashyira mu mazi meza ubwoko bw’amafi nka injera,insonzi…. No kudashyiramo ubundi bwoko butazwi.
  • reba umuntu ubizobereyemo agufashe mugutwara amafi uyakura mu cyororero.
  • orora utwana tw’amafi dufite ubuzima bwiza kandi nta nindwara dufite.
  • menyereza amafi imiterere y’icyirere  mbere yo kuyazana. Kuyamenyereza bishobora gukorwa mu ntambwe zikurikira:
  • gutwara utwana tw’amafi  mu ikariyi irimo amazi
  • gushyira iyo karayi nibiyirimo utabivanze mu cyuzi.
  • ukabireka iminota igera kuri mirongo itatu.
  • uvange amazi yo mu ikarayi hamwe nayo mucyuzi buhoro buhoro.
  • ikarani uyinjize hasi mu cyuzi noneho utwana tuvemo dutangira koga mu mazi yo mu cyuzi gishya
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego