Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw'inzuki:Ibikomoka k’ubuvumvu

Ubuvumvu butanga ibintu byinshi byibanze ibiboneka cyane bizwi ni ubuki n’ibinyagu, ariko udufu tuba kundabo,amabyi y’inzuki, ibiryo ziha umwamikazi,uruburi,umwami, inzuki n’ibyana byazo nabyo nabyo ni ibigurishwa by’ibanze bikomoka k’ubuvumvu. Mugihe ibyinshi muribyo bikomoka k’ubuvumvu bishobora kuribwa cyangwa bigakoreshwa ahantu hari ubuvumvu cyane, hari iyindi mimaro twakongeraho aho usanga ibikomoka k’ubuvumvu babyifashisha mugukora ibindi bintu. Ibyinshi byibanze mu bikomoka k’ubuvumvu ntabwo biragira isoko kugera aho babyongera mu bikoresho rusange, bifite agaciro kinyongera. Nubwo agaciro k’ibikoresho by’ibanze  gashobora kwiyongera mugihe hari ibintu byiza babikoramo, bizongera inyungu z’ibikorwa by’abavumvu. Ubuki
Ubuki babwifashisha nk’ibiryo,babushyira mu biryo, ni imiti,mu nganda z’itabi mu kongera no kugumana impumuro y’itabi n’ubuhehere bwaryo, mu buvuzi nko mukuvura uruhu, kumisha, koroshya ikintu
No mubyo kunwa, isabune,shampoo, n’ibintu abagore basiga kumunwa.
Insinda
Insinda zikoreshwa nk’ibiryo, mubuganga no mu mitako.
Ibinyagu
Byifashishwa mu gukora buji, mu buvuzi, mugutunganya ibiryo, mu kumesa, mugusiga irangi no gutaka, mubuganga no kwiteza imbere no gukora ibindi bintu.
Amabyi y’inzuki
Amabyi y’inzuki ni uruvange rw’ibintu ibinyagu n’indi myanda yose iba yazanwe n’inzuki zibikura kundabo z’ibihingwa no kumababi. Inzuki zifashisha amabyi yazo mugufatanya
Ibinyagu no gusana umuzinga. Amabyi y’inzuki bayifashisha mu gutaka, mu buganga no mugutunganya ibiryo
Ibiryo bagaburira umwamikazi
Inzukikazi zikiri ntoya nizo zitanga ibi biryo bigaburirwa ibyana by’inzuki n’umwamikazi. Ibi biryo babikoresha nk’inyongera, nk’intungamubiri ziba mubiryo, mu buganga, mu gutaka no mu biryo by’amatungo.
Uruburi
Inzuki zitanga uruburi mugihe ziriye umuntu ziri kwirwanaho. Uruburi rw’inzuki rukoreshwa mubuganga mu kurwanya ukubyimba guterwa no kurumwa n’uruyuki.
 

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego