Bang Media

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw'amafi:Isarura n’igurisha ry’amafi

Isarura rikorwa iyo amafi yo mu cyuzi ari mu rugero rwo kugurishwa, bikagaragazwa n’ibyo abakiriya bakeneye. Ubwoko bwinshi bw’amafi  bugeza kuriyo ngano hagati y’amezi arindwi na cumi n’abiri y’orowe. Ushobora gusarura igice, bigakorwa ubanza gukuramo amanini kugirango amato abone uko akura neza mbere y’uko uyasarura yose.

Ibi bikurikira bituma isarura rigenda neza:

  • kwamamaza mu masoko y’amafi mbere yo gusarura.
  • ushobora kugurishiriza ku cyuzi cyangwa ukareba uko uyajyana ku isoko.
  • gusarura mugihe cyiza, cyane cyane mu gitondo cyakare
  • robanura ukurikije ubwoko n’ingano yayo ku isoko ugendeye ku gaciro kayo mbere yo gushyiraho ikiguzi.
  • bika inyandiko z’umusaruro n’ibyagurishijwe.
  • kugira ngo ubone inyungu ihagije, gurisha amafi mazima cyangwa y’umishijwe. Ku gabanya ingorane, kumisha no gucuruza amafi bishobora gukorerwa kure y’icyuzi
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment