Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw'inzuki:Izi ntambwe zigenderwaho mu gutangira umushinga w’inzuki


  1. Intambwe ya mbere m’ umushinga w’ubworozi bw’inzuki ni ukuba umunyamuryango w’abarozi b’ibinzuki bari mugace utuye.  Aganire n’abazoroye. Ubaherekeze mugihe bagiye mukazi kerekeranye n’inzuki.
  2. Niba utamenyereye mugukora mu nzuki, birashoboka ko wakwiga ibyerekeranye nazo hamwe nabaho basanzwe bazoroye.
  3. Nanone ushobora ushobora kurumwa n’inzuki mbere yuko ubwawe utangira ubworozi bwazo. Kurumwa n’inzuki nabyo biri mubworozi bwazo. Umworozi agomba kumvikana nazo.
  4. Igihe wabaye umunyamuryango w’aborozi b’inzuki bo mugace utuyemo mukagirana umubano, ibitekerezo byuko borora bizagenda byiyongera. Ibibazo bikurikira bigomba kwitabwaho:
  • ninde tuzakorana?
  • ni ibihe bikoresho nzakoresha?
  • ni he nzagurisha ibikomoka ku inzuki?
  1. Niba utangiye ninzuki ugomba kwishimira gukorana nazo byibuze n’umuntu umwe cyangwa babiri muri ako gace. Uhitemo aborozi bafite ubushobozi kandi bumvikana na rubanda, ingufu zawe ziziyongera. Korora inzuki ubwawe no kwifashisha uburyo butandukanye nuburi aho utuye ni intambwe zizaguteza imbere. Ijambo rizijyana no mugihe kidatinze uzaba uganira n’inshuti zawe n’abaturanyi.
  2. Buri gihe utangirane ubworozi bw’inzukibyibuze  n’imitiba ibiri. Ibi bizaguha amahirwe yo kugereranya ku iyongera k’umubare w’ imitiba n’inyungu, no kuba umushinga wakomeza mugihe umuzinga umwe uvuyemo inzuki zikagucika. Nanone, ubugenzuzi bwiza buteza imbere ubworozi mugihe ufite umuzinga umwe uhura nibibazo byinshi.
  3. Mugutegura umushinga,shyiraho intego z’ukuri. Umushinga muto, ugerwaho, ufite ibisobanuro kurusha umunini ugerwaho ariko ukazatsindwa.
  4. Uhindura gahoro. Utangirana igitekerezo. Ugutsinda kwigitekerezo ni ukugisobanura imbere y’abantu kugira ngo bashobore ku kongerera ubundi buryo bakoresha mu korora muri ako gace.
  5. Ibikoresho ukoresha biterwa n’imiterere yahantu uri. Ugomba guhitamo ibyo ugomba gukoresha bitewe n’ibihari n’abatekinisiye bahari bakagufasha guhitamo ubwoko bw’umutiba n’ibikoresho bijyanye nawo.
  6. Ukamenya abantu bakora ibikoresho bifashisha mu bworozi bw’inzuki ukabimenya kuburyo ushobora kubyikorera ubwawe. Bizagusaba kwihangana kugira mgo ubone ibyo bikoresho hamwe.
  7. Aho kugurisha ibikomoka kunzuki ni muduce twinshi. Genzura abaturage basanzwe bifashisha ubuki cyangwa ibinyagu. Ntibazishimira kuba ubarusha ibintu byiza. Niba ntabahari basanzwe bifashisha ubuki, abakora imikati na buji niryo soko witaho. Ugenzure n’abashobora kuba bafite ibinyagu bajyana ku isoko.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego