Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

UBWOROZI BW'INKOKO:Ingamba rusange mw’ikingira ry’inkingo nzima


  1. Inkingo zose zigomba kubikwa muri firigo mbere yo kuzikoresha.
  2. Inkingo zimwe bazita ko zihamye k’ubushyuhe, bisobanura ko zihanganira ubushyuhe bwinshi. Nubwo,inking zihanganira ubushyuhe bwinshi nazo zigomba kubikwa ahantu hakonje kugira ngo zigume kubaho. Buri gihe ugomba kurinda inkingo imirasire y’izuba.
  3. Niba ugiye kwifashisha inkingo ahantu kure hashoboka, ugomba kuzitwara mu gikarito gikonje kirimo barafu.
  4. Inshinge n’ibindi bikoresho bikenew mu gukoresha mu ikingira ntabwo bigomba gusukurwa wifashishije ibikomoka mu nganda,bishobora guhita bishwanyaguza urukingo.  Ugomba kwifashisha amazi ashyushye warangiza ugakonjesha mbere yo kuzifashisha.
  5. Urukingo rugomba kuvangwa cyangwa gusukwamo amazi meza kandi no gusukura bigakorwa kuburyo izuba ritagera k’urukingo.
  6. Ni byiza gukingira inyoni mu masaha y’ubukonje y’umunsi, mu gitondo cyangwa ninjoro.
  7. Zimwe mu nkingo zivanze zigomba kwifashishwa mu minota mirongo itatu. Niba atari uko nta mumaro zizaba zigifite zizajugunywa.
  8. Buri gihe reba muganga w’amatungo cyangwa umufasha we mbere y’uko utangira ibikorwa by’ikingira.
     
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego