Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw'inzuki:Gusarura ubuki n’ibinyagu

Ubuki busarurwa mu mpera zigihe cyo kuzana indabo kw’ibihingwa. Umuvumvu ahitamo ibinyagu bifite ubuki bweze, butwikije akantu kumweru gakozwe mu binyagu. Ibinyagu bishobora gucibwamo uduce  kandi ibyo bikase bikagurishwa bigitohatoshyecyangwa bigashwanyaguzwa bikayungururwa batandukanya ubuki n’ibinyagu. Ibinyagu inzuki zubakamo ibyari byazo kandi nanone bishobora no kugurishwa. Ibinyagu bishobora kubikwa kugeza igihe baboneye byinshi bikoroha bimeze nk’amazi bigahinduka nka beto. Abavumvu benshi bakunze kujugunya ibinyagu, batazi agaciro kabyo. Bishobora gukoreshwa nko gutangira amazi afite ingufu k’umubiri no kubihingwa,mugutera irangi mu myenda, mu gukora buji n’imitsatsi itandukanye n’impu. Ibinyagu byinshi ku isi bicuruzwa biturutse muri afurika.
Ibikoresho
Ibikoresho byinshi bikenerwa n’abavumvu barubanda rugufi bikorwa mu bikoresho byo mucyaro.
Icyuma gisohora umwotsi ( ifumba).
Umuvumvu akenera umwotsi utuma inzuki zituza mu gihe ari guhakura. Iki ni igikoresho bifashisha gitanga umwotsi. Iki gikoresho gikozwe mubintu bicanwa bifite amase y’inka yumye, cyangwa ibipapuro, n’agakoresho gatanga umwuka gafasheho. Abavumvu bakoresha iki cyuma iruhande rw’umujyango w’umutiba mbere yo kuwufungura n’umwotsi utuje inzuki zikava mugace k’umutiba zijya mukandi gace.
Icyuma gisohora umwotsi(ifumba).

Inzuki uko zitwara k’umwotsi zuzuza ubuki noneho ntiziryane cyane.

  • igikarito gikozwe mucyuma gifite umwobo hejuru ucamo umwotsi, akaba ari naho bacisha ibyo ibitanga umwotsi.
  • ibicanwa bishyirwa mundiba bigakora umwobo umwuka uzamukamo.
  • munsi ibumoso, bahifashisha mu kwinjizamo umwuka uciye mu twobo tubiri dutandukanye.
  • ni byiza ko umwotsi wonyine nta na furemu yinjira iturutse muri cyiriya cyuma no kuba umuriro ugomba kujya hanze ako kanya ukimara kwifashishwa.
Imyenda y’ubwirinzi.
Imyenda y’ubwirinzi ikerwa n’abavumvu kugira ngo batarumwa n’inzuki, bishobora kubatera uburibwe bw’ibikomere. Igice cy’umubiri cy’ingenzi cyo kurinda ni mumaso, byumwihariko ku maso no kumunwa, ingofero ndende ifite n’udukungirizo ni byo bifashisha. Indi myenda ishobora kuba ibitwikira intoko(ga), bote n’ibitwikira umubiri wose. Imyenda y’ibara ry’umweru niyo bifashisha, kuko inzuki zikunda kuruma imyenda ifite ibara ry’umukara. Nubwo uba wambaye, izere ko ntahanu hacitse kumyenda kuburyo inzuki zahakurumira ukababara.

 
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego