Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw'Imbwa

Imbwa ni itungo ryibera mu ngo,rikabana n’abantu ndetse rigakundana n’abantu ku buryo bushimishije.Iyo witegereje uburyo imbwa imenyera abantu ,usanga bishimisha abazorora.

Ni muri urwo rwego umuntu ukunze kubana n’imbwa akaba n’umukunzi wazo witwa Dog master, akaba ari ukunze kubana n’imbwa zo kwa Sina Gerard,umworozi w’imbwa wabigize umwuga mu karere ka Rulindo,(kuri Nyirangarama) agira inama aborozi.

Avuga ko yitwa Dog master nta rindi zina agira, kandi ngo riramushimisha, ku buryo ngo iyo hari umenye izina rye yunva ababaye nk’uko we ubwe abyivugira.

Ngo yunva ashaka ko bamwita Dog master gusa,ngo kuko akunda imbwa cyane,kandi akunda kubana nazo.Ikindi ngo akaba yaranize ku bijyanye n’ubworozi bw’imbwa.

Dog Master, avuga ko imbwa uyitoza ibintu byinshi kandi igafata vuba kurusha andi matungo, abantu batunga mu ngo. Avuga ko usobora kuvugisha imbwa mu rulimi runaka ,kandi ikunva ibyo uvuze ikabikora.

Ikindi ngo ushobora kuyifashisha mu bintu bitandukannye,birimo nko kwirukankana nayo mu igihe umuntu ari muri sport,ushobora kuyisuhuza ukayihereza ukuboko nayo ikaguhereza, cyangwa kuyituma ikaguhereza ikintu ikoresheje umunwa.

Dog Master agira inama aborozi b’imbwa agira ati”imbwa igomba kugirirwa isuku ,ikozwa. ikarya neza, ikaryama heza, ntugomba kuyituka,ndetse ntugomba gukubita imbwa igihe yakoze ikosa, ahubwo ushobora kuyibwiza umunwa kandi ikakunvira biterwa n’uburyo wayitoje.”

Abajijwe niba imbwa zororerwa kuri Nyirangarama nta bazigura ngo bazifashishe mu kuzifungura,

yagize ati: twe tugurisha imbwa ,ariko ntago dukurikirana abaziguze ngo tumenye niba baba babasha kuzirya,ariko bibaye hari abazirya nta kibazo kuko imbwa zacu ziba zoroye buhene”

Ubwo habaga igikorwa cyo gukingira imbwa ku rwego rw’igihugu,igikorwa cyabereye mu karere ka Rulindo Doctor Kanyandekwe Christine ,umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu kigo RAB nawe yagiriye aborozi inama.

Yagize ati”imbwa ni itungo tubana mu ngo zacu, niyo mpanvu tugomba kuyifata neza kugira ngo natwe bitatugiraho ingaruka.Zigomba kugirirwa isuku zarwara zikavuzwa ndetse zikanagaburirwa.”

Yakomeje avuga ko ashimira cyane abantu bagize ubworozi bw’imbwa nk’umushinga ubyara inyungu,aho yashimye cyane ubworozi bw’imbwa bwo kwa Sina Gerard.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego