Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

UBWOROZI BW’IMBEBA ZIRIBWA(COCHON D’INDE)

Mu Rwanda tumenyereye ubworozi bw’amatungo maremare ndetse n’amagufi aho afasha kuzamura imibereho y’aborozi ,ariko umwihariko ubworozi tugiye kurebera hamwe bw’imbeba ziribwa twaburiye ijambo ry’ikinyarwanda ( cochon d’Inde) ntabwo bumenyerewe cyane ndetse kuri bamwe bikaba bimeze nk’ibitangaza kuko ari ubwa mbere bumvise ubu bworozi.
Cochon d’Inde , iri zina rikomoka kuba mukerarugendo bo muri esipanye bazivumbuye bwa mbere muri Amerika y’epfo mu myaka ya 1530, mbere gato ko hagera uwitwa Christophe Colomb uzwi cyane mu mateka ko yaba ariwe wavumbuye Amerika : akaba yarazi se ingurube « cochon », kubera ko abatuye muri icyo gice cy’isi baziryaga . Nkuko aha hantu hatuwe n’abantu bakomotse mu Buhinde amazina menshi agiye arimo ijambo inde iyi niyo nkomoko y’ijambo “cochon d’Inde” !
.
Amoko
Habaho amoko menshi ya cochons d’Inde hagendewe ko ifite amoya anyerera , maremare cyangwa akomeye
Iri tungo rya cochons d’Inde ntabwo ari itungo ribana n’abana kuko ryoroshye cyane kandi rishobora gupfa bitewe no kurifata nabi ntabwo rishobora kwirwanaho ngo ryirwanirire nkuko andi matungo abikora igihe ritewe ibi bigatuma rigaragara nkaho ari itungo ryoroshye!
Ese nshobora kumenya Imbeba y’ingabo cyangwa y’ingore ?
Igihe wahisemo kugura itungo ryo korora rikaba ari rimwe yaba ingabo cyangwa ingoro ndavuga(cochons d’Inde) , ntabwo ushobora gutandukanya ingabo cyangwa ingore k’uburyo bworoshye kubera ko imico cyangwa imyitwarire yazo ijya gusa .Itandukaniro rimwe rigaragara ni uko ingore idakura ngo ibe nini nkuko ingabo zikura.
Igihe ushaka kugura imbeba imwe kumucuruzi cyangwa umworozi wazo nibyiza ko ubanza kumenya ko iyo uguze itigeze ibana n’ingabo mukazu kamwe kuko ushobora kuyitwara ugasanga watwaye ingore kandi yabanaga n’ingabo bityo ikaba yarayibanguriye ukisanga ufite akazu kuzuye amatungo kuko nyuma y’iminsi mike ibyara!
Ese ishobora kuba yonyine cyangwa mu muryango ?
 UBWOROZI BW’IMBEBA ZIRIBWA(COCHON D’INDE) Muri rusange iri tungo turi kuvuga rikunda kwibera mu muryango aho ushobora kuba ugizwe n’ingabo ariyo mukuru w’umuryango ikagira ingore zishobora kuba nyinshi hamwe n’abana bazo .
Abagize umuryango bakunze kugendera hamwe ibi bigatuma cochon d’inde (imbeba ) y’umva itari yonyine ngo ibe yagira ubwoba doreko twabonye ko itagira ubushobozi bwo kwirwanaho igihe itewe urugero uzasanga ziryamye imwe uruhande rw’indi igihe ziruhuka . Ibi bituma tugira inama aborozi ba cochon d’inde ko niba ugiye korora wagombye gufana nibura imbeba ebyiri akaba arizo ushyira mu kazu aho kugira ngo ie yonyine .
Imyaka y’ubukure
Ni byiza ko niba ugiye korora uhitamo cochon d’Inde imaze nibura ibyumweru bitanu cyangwa bitandatu
Imico
cochon d’Inde ikunze kuba mu muryango ni ukuvuga ikunda kubana, ikunze kuruhuka cyane uzakunda kuzibona ziryamye ikunda kandi kuganira ivuza urusaku rutari rwinshi (petits bruits).
Ubyo kurya
Kuko tubisanga no kuzindi nyamaswa zagiye zororwa zikuwe mu gasozi mu mashyamba ni byiza ko uzigaburira ibyo kurya bijya gusa na byabindi yabonaga mu mashyamba kugirango ubuzima bwayo burusheho kuba bwiza.
Cochon d’Inde ni irya byatsi yuzuye . ibi bituma ugomba kuyigaburira ibyatsi rimwe narimwe ukaba wayiha n’imbuto. Ibyatsi bibisi cyangwa byumye bituma amenyo yayo akomera kandi agakomeza kuko atajya arekeraho.
Ubuzima
Igomba kuba ahantu hafite nibura ubushyuhe buri hagati ya degree 38 kugeza kuri 39 °C. cochon d’Inde igira umutima woroshye ibi bigatuma tukugira inama yo kutayikanga ngo uyifate uko wiboneye uyitera ubwoba ikindi ugomba kwirinda ni urusaku . iyo igaburiwe nabi bituma amenyo yayo adakomera bityo ntibe ikibasha kurya ibyatsi ibi bigasaba ko uyibagurira ibyo kurya bidasaba gukanya ikoresheje yamenyo.
Kubyara
Ingabo itangira kuba yabangurira ifite amezi 3 n’aho ingore bisaba igihe kingana n’amezi 2 kugirango ibyare.
igihe cyo kubyara : ishobora kubyara igihe icyo ari cyo cyose mu mwaka
ishobora kubyara inshuro ebyiri kugera kuri enye mu mwaka ikaba yabyara abana guhera kumwana umwe ikaba yageza kuri batandatu incuro imwe
imara iminsi : 68 ihaka ni ukuvuga amezi abiri arenga iminsi mike
yonsa ibyumweru bitatu iyo yabyaye ibigabo naho ibigore ikamara ibyumweru bine
ivukana uburemere buri hagati ya garama : 60 na 120 g
Veterinaire Dr KAMATARI John

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego