Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw’Inka


 Ubworozi bw’Inka Inka (izina ry’ubumenyi mu kilatini Bos primigenius taurus ♀) ni itungo.
Inyana (izina mu Cyongereza calf)
Ikiraro cy’inka
Ikiraro ni ingenzi ku matungo n’uburyo bwo korora bwerekana ubwoko bazifashisha. Ubwoko bw’ibiraro burimo ibice bitatu hari aho bubaka hato hagatanga umusaruro mwinshi, aharinganiye n’ahanini ariko hatanga umusaruro muke.
Ubwoko bubiri bwambere busaba kubaka ikiraro gifite igisenge n’uruzitiro, mugihe ubwoko bwa gatatu budasaba ikiraro kubera ko ureka ubushyo buke bwakijyambere cyangwa ntabwo babureka bukarisha mu gisambu. Ikibitandukanya ni igihe amatungo amara ari hanze y’ikiraro.
Indwara z’inka
Indwara z’inka muri rusange ziterwa n’udukoko nka virusi, bacteria n’ibihumyo. Hano hari zimwe mundwara zifata inka:
Akaguru n’akanwa : Iyi ndwara iterwa n’agakoko ka virusi. Ituma itungo ricika integer rikagira n’umuriro. Ifata ururimi, iminwa, igikanu, amaguru, amacebe n’amabere akagira ububabare.
Kuyigenzura : Ukongera isuku no gukingira. Akenshi kuyihagarika biragora iyo yagaragaye. Kubera ibyo, ni byiza kwica izarwaye.
Indwara ya tuberculosis : Ni indwara iramba iterwa na bacteri. Yi ndwara irakaze cyane kuko n’abantu bayandura bayikuye kunka inyuze mu mata no kubikomoka ku mata.
Kuyigenzura : Gufata ingamba zo gushyira mu kato no gupima bihoraho iyi ndwara. Amatungo adwaye agomba gushyirwa mukato kandi akabagwa. Gutera imiti yica udukoko buri gihe.
Indwara ya lung plague (pleuropneumonia) : Ni indwara iterwa n’agakoko ka virusi ituma itungo rikorora rigacika integer mbere y’uko ripfa. Ishobora kugenzurwa ushyira amatungo adwaye ukwayo.
Indwara ya Rinderpest (cattle plague) : Ni indwara ikaze iterwa n’agakoko ka virusi. Ibimenyetso harimo kutamera neza mu gifu bigatera guhitwa, umuriro mwinshi, gusohora imyanda ivanze n’amaraso no gucika integer muri rusange ku matungo.
Kuyigenzura : Ishobora kuvurwa ukoresha urukingo rwo kwirinda no gushyira amatungo adwaye ukwayo.
Indwara y’inzoka : Murizo harimo flukes, inzoka zo mumazi n’inzoka zo kubutaka. Ibimenyetso harimo kutarya.
Kuyigenzura : Guhora wica inzoka. Isuku nziza. Guhindura aho kororera.
Indwara y’umusinziro (Trypanosomiasis) : Iyi ndwara iterwa n’isasi yitwa tsetse. Udukoko dushwanyaguza ingingo zo mu maraso. Ibimenyetso harimo muri rusange gucika intege n’umuriro mwinshi. Kuyirinda bishobora wica amasasi ya tsetse no gukingira. Ishobora kugenzurwa ushyira amatungo adwaye ukwayo no kuyabaga.
Udukoko tubeshwaho n’inyamanswa: Utu dukoko duto dutwara indwara ariko udukoko dukaze ni nka ikirongwe,amasazi, n’inda. Ikirongwe nicyo kiboneka cyane kandi gitera cyane umuriro.
Uburyo butatu bwo kugenzura udukoko: Kugira aho ziba hasukuye. Kogesha amatungo amazi yica udukoko. Guhozaho umwotsi wirukana udukoko.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego