Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

UBWOROZI BW’INTARE

Imiterere y’umubiri

Intare ni inyamaswa ibarirwa mu bwoko bw’inyamaswa zirya inyama. Iyi nyamaswa izwiho kugira ingufu zikirenga ugereranije nizindi nyinshi: ku mpuza ndengo igira uburemere bwa 175 kg ikagira uburebure buri hagati ya sentimetero 136 na 198 bitewe n’akarere ibarizwamo.

Aho zibarizwa

Intare zikunzekugaragara muri Afurika ,ubuhinde no mu burasirazuba bwo hagati.

Ibyokurya

Intare itunzwe no kurya inyama aho ikunze guhiga utunyamaswa duto .intare irya ibiro bigera kuri 7 ku munsi.

Imyororokere

Intare ishobora kubyara bwambere imaze igihe kiri hagati y’imyaka itatu kugeza kuri ine ivutse. Kugirango habeho igikorwa cyo guhuza ibitsina ndavuga kungabo n’ingore izi nyamaswa zibanza kubyumvikana ho kubantu twabigereranya n’igikorwa cyo gutereta!
Intare y’ingore ibwegeka amezi ane igihe itarabyara yitarura izindi nyamaswa ikazazigarukamo yamaze kubyara aho ishobora kubyara ibyana bigera kuri bine .

Icyizere cyo kubaho

Intare ibaho igihe kingana n’imyaka 15 mu ishyamba ariko yaba yororewe mu byanya byabugenewe (Zoo) ikaba yamara imyaka 30.

Umwihariko mu mibereho y’intare

Umwihariko w’intare ugereranije n’izindi nyamaswa zitunzwe no guhiga n’uko igikorwa cyo guhinga mu mwijima cyangwa mugitondo cya kare ikaba ikunze kwitwa umwami w’ishyamba ikagira imbaraga z’ikirenga.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego