Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ubworozi bw’Inuma


Mu Rwanda tumenyereye ubworozi bw’amatungo maremare ndetse n’amagufi ,aho umworozi yita kumatungo ye akayagaburira akayavuza ndetse akamuzanira n’agafaranga tutibagiwe ko amuhaza no mu mirire!
Ubworozi bw’Inuma aribwo dushaka kuvuga ho mumagambo make bwo bufite umwihariko kuko butamenyerewe hano iwacu kubera umuco w’igihugu cyacu,ubwoko bw’inuma turi burebere hamwe ni ubutanga inyama :
 Ubworozi bw’Inuma

’inuma
Gutera amagi
Inuma itera igi rya mbere hagati y’uminsi wa 8 n’uwa 9 igihe yatangiye kubana n’ikigabo(inuma y’ingabo).Inuma itera amagi abiri .
Guturaga

umwana w’inuma
Mbere y’amasaha 24 na 36 mbere y’uko umushwi uvuka, inuma itobora y’igi irimo ikoresheje umunwa kugirango ibone aho ihumekera.Nyuma y’amasaha make , nyuma igatangira kumena cyagishishwa cyangwa igihu cy’igi kugirango ishobore gusohokamo. Inuma igira umutsi ukomeye cyane ukaba ari nawo utuma isohoka muri rya gi .
Ibyo kurya
Inuma igaburira abana bayo kuva ikivuka ikoresheje amata ya jabot .Nyuma y’umunsi wakane n’uwa gatanu ,inuma zitangira kugaburira abana bazo ibiryo yamaze koroshya kugirango utwana tuze kubishobora ,muri byo harimo ibinyampekeiyo imaze iminsi 12 ivutse itangira guhabwa ibyokurya by’inuma zikuze!
Imikurire
Umushwi w’inuma ukuba ibiro byawo inshuro ebyi mu masaha 36 ikaba igeza k’uburemere 100% muminsi 3 cyangwa ine 4 ya mbere.
Igihe kivugwa cyane mumikurire yayo ni igihe kiri hagati y’umunsi wa 5 na 20 aho ishobora kunguka amagarama 50 buri munsi.
Mu bindi :
a- Inuma ivuka itabona kugeza k’umunsi wa 9 aho isohoka mu cyari
b- Inuma ivuka nta mababa ifite k’umubiri agatangira kumera abanjirijwe n’ubwoya guhera k’umunsi wa 4
c- Ibiro : Ivuka ipima garama 9.
Imara iminsi 18 irarira amagi
• Imara ibyumweru bine mu cyari aho iba igaburirwa na nyina.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego