Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ugomba kandi gufata ubwishingizi bw’ibicuruzwa byawe

Ibi bishobora kuba bifite ikiguzi kinini. Ese ushobora kuvuga ko udakeneye ubwishingizi ukemera kwishora? Bagenzi bawe n’abatera nkunga bawe mukorana bashobora kutabyihanganira. Abacuruzi bakomeye n’abaterankunga ntibakunze gukorana n’abacuruzi bohasi badafite ubwishingizi fatizo. Urugero abakiruya benshi bakenera ko waba ufite ubwishinjizi kugirango haramutse habaye icyangirika igihe ubakorera, ikigo cy’ubwishingizi kizabishyure. Muri ubwo buryo, wowe nk’umucuruzi ntakibazo uzagira n’igihe habaye ibyangiritse kubera ko uba warashinganishije ubucuruzi bwawe. Ibi nabyo niko bigenda kubatanga iguzanyo.

 
Ingero zigaragaza uko uva kubucuruzi ngengwa bihe ukujya kubucuruzi bwa buri munsi
 
Ibintu ubikora ute ubu?
 
Abacuruzi benshi batangira ubucuruzi bwabo buhobuhoro nkaho ari akantu ko kubunganira, cyangwa se nk’intu cyabafasha mumwanya bavuye kukazi kabo gasanzwe. Ubucuruzi nkubu ubona bukunze guhurira kuri ibi bikurikira:
 
Ibicuruzwa byabo bigurishwa hatanzwe amafaranga muri ako kanya.
 
Amafaranga yishyurirwaho ako kanya akaba yahita akoreshwa cyangwa se agashyirwa mu bubiko nabwo butaziguye. Nta madosiye agendanye n’ubwo bucuruzi abikwa.
 
Nta misoro itangwa cyangwa amaraporo akorwa ku myungukire cyangwa igihombo k’ibyo bicuruzwa.
 
Abakozi bishyurwa amafaranga yabo muntoki ntabwo ashyirwa muri banki ku ma konti yabo, numukoresha wabo ntabwo abakata amafaranga y’imisoro. Ubwishingizi bwa bwite (kudashinganisha) nikimwe mu biranga ubucuruzi ngengwabihe. Mu rugo i muhira cyangwase nahandi haboneka umwanya ninaho ubwo bucuruzi buhita butangirira. Abakora ubwo bucuruzi ntibamenya amategeko agenga ubucuruzi bwabo cyangwase rimwe narimwe bakayica babizi. Ubwo bucuruzi bufata amazina yabanyirabwo cyangwase andi mazina mahimbano ariko atazwi mu buyobozi.
 
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego