Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko bateka Umuceri w’ Ipilawo

 Uko bateka Umuceri w’ Ipilawo Ipilawo ni ubwoko bw’ifunguro rigizwe n’umuceri utekanye n’inyama ndetse n’ibindi birungo. Ni ifunguro rikunzwe n’abatari bacye. Ibyangombwa mu kuritegura ni inyama z’inkoko, iz’inka, ihene, intama cyangwa se izindi nyama bitewe n’izabonetse. Hakenerwa amavuta, umuceri, ikinzari, umunyu, ibitunguru n’inyanya. Guteka umuceri w’ipilawo byoroheye buri wese kuko uteka abanza gukata inyama mo imirwi iringaniye, akazishyira mu mavuta yacamutse nyuma akazigaragura kugeza zifashe irangi. Kongeramo ibitunguru n’inyanya kugeza bihiye. Gushyiramo amazi ashyushye azirengeye gato. Gucanira kugeza zisigaje gato ngo zishye. Kureba niba amazi arimo yahisha umuceri kuko iyo ari make hongerwamo andi. Kuronga umuceri no kuwukura mu mazi ukaba ushyizwe ku ruhande. Gushyira uwo muceri muri za nyama ziri ku ziko. Kunyuzamo akuko. Gupfundikira. Gucanira kugeza uhiye neza n’amazi agakama. Kuwugabura ugishyushye. Muryoherwe.

Uko bateka umuceri mu mafi n’imboga

Ibyangombwa:
- umuceri,
-amafi,

    litiro y’amavuta y’ubuto,
    ikilo 1 cy’inyanya,
    - udukopo 2 twa sositomati,
    - ibitunguru by’ibijumba,
    - sereri,
    - perisiri,
    - urusenda,
    - umwumbati w’umuribwa,
    idegede rito,
    - tungurusumu,
    - intoryi 5,
    - indimu 1,
    - umunyu n’ikinzari.

Uko bitekwa:

Ni ukubanza mbere na mbere gusekura igitunguru 1 uvanzemo sereli na perisiri ndetse na Tungurusumu. Gufata amafi mabisi, abaze neza asukuye ugakomeretsa umuhore wayo gato. Gutsindagira ya nsekure y’ibibabi by’imboga mu matwi y’amafi no mu mihore yakomerekejwe. Gucamutsa amavuta mu isafuriya nini kandi ngari. Gushoramo ya mafi. Kuyarura amaze gufata irangi. Kugabanya ya ma vuta no gushyiramo ibitunguru by’ibijumba bikase buziga. Kongeramo inyanya zihagije. Gushyiramo sositomate. Kugaragura kugeza utetse abonye ikivuge kibonetse n’amavuta areremba hejuru. Gushyiramo umwumbati ukasemo uduce 3, idegede rikasemo imikeke ine. Gushyiramo ishu rironze rikasemo imikeke ine, ikibiringanya, urusenda. Gushyiramo intoryi ziciye inkondo zidakase. Gushyiramo indimu ikasemo kabiri n’ikinzari n’ibindi biryoshya bitewe n’ibyo utetse yifuza. Gushyiramo umunyu bimaze kubira. Gucanira bigashya. Kwarura imboga zose uko zigenda zishya. Kuzigama agasosi gacye ko gushyushya ya mafi. Kuronga umuceri ku buryo amazi ya nyuma avamo atacyeruruka no kuwushyira muri ya sosi yasigaye mu nkono. Kunyuzamo akuko ngo hato bidafatana. Kwibuka gucanisha akariro gake. Gupfundikira kugeza bihiye. Gushyushya ya mafi na za mboga mu gasosi uteka yazigamye. Kwarura umuceri igihe utetse abona ko ya mvange y’amafi n’imboga bimaze gushyuha. Kubitegura mu gisorori kimwe kigaramye byose icyarimwe, umuceri ugakikizwa na za mboga. Muryoherwe.

Isoko y’inkuru:

Imvaho nshya

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego