Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko gusoma no kubara byifashe mu banyarwandakazi

Uko gusoma no kubara byifashe mu banyarwandakazi Tariki ya 8 Nzeri ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma, kwandika no kubara. Nyamara nkuko imibare ibigaragaza muri miliyoni 774 z’ababatuye isi batazi gusoma bibiri bya gatatu byabo (2/3) ni abagore.
Mu Rwanda, abagore bazi gusoma no kwandika ni 64, 9% mu gihe abagabo ari 75,1%. Naho umubare munini w’abana bava mu mashuri batayarangije ni abakobwa.
Impamvu abagore aribo ahanini batazi gusoma no kwandika
Ikandamizwa rishingiye ku gitsina
Nkuko bamwe mu bagore twaganiriye babitangaza ngo impamvu batigeze bamenya gusoma no kwandika ngo akenshi byaturukaga ku babyeyi babo babasumbanyaga n’abasaza babo bababwira ko bo bagomba gukora imirimo yo mu rugo gusa ko iby’ amashuri bitabareba.
Nyiraneza ImmaculĂ©e ni umwe mu bagore twaganiriye yagize ati “ku myaka 53 mfite sinzi gusoma kandi abahungu tuvukana bo barabizi, Papa yambuzaga kwiga ambwira ko abakobwa badakwiye kujya kwiga”
Politiki mbi yahezaga bamwe
Ku rundi ruhande ngo hari abagore bagezweho n’ ingaruka mbi zo kutemererwa kujya mu ishuri kubera politiki mbi yahezaga bamwe abandi bakemererwa kwiga. Mukantabana w’imyaka 51 ngo ntazi gusoma neza kuko yatangiye kwiga abonye ko ntaho byazamugeza kuko atari yemerewe kujya mu mashuri yisumbuye ahitamo kuva mu ishuri aciwe intege no kuba yarumvaga ko kwiga kwe nta hazaza hafite.
Ubukene
Ubukene ni kimwe mu byatumye abagore benshi usanga batazi gusoma ngo kuko iyo umubyeyi yabaga ari umukene yahitagamo ko umwana w’umuhungu ari we yashakiriza amafaranga akajya kwiga naho umukobwa akaba asigaye mu rugo
Uwingeneye Joyeuse afite imyaka 25 ngo ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, we na musaza we babirukaniye amafaranga y’ishuri ababyeyi be bamubwira ko batabona amafaranga yabo bose ko ahubwo we agiye kurivamo musaza we agakomeza. Yagize ati “nababajwe nuko namurushaga ubwenge akaba arijye banga ko nkomeza”
U Rwanda rufite intego yo kuba rwageze kuri 85 % by’ Abanyarwanda bazi gusoma, kwandika no kubara mu mwaka wa 2015 ; no kugera kuri 90% mu mwaka wa 2017. Intego kandi ni uko Abanyarwanda bose bazaba bazi gusoma, kwandika no kubara mu 2020.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego