Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

uko ifumbire iva ku nkari itunganwa


 uko ifumbire iva ku nkari itunganwa Uyu mushakashatsi afata inkari n’umwanda ukomeye uzwi nk’amazirantoki akabibyaza ifumbire ikoreshwa mu gufumbira imyaka.

Inkari zishyirwa mu njerekani zikamara iminsi 45


Atangaza ko ifumbire itunganywa mu nkari yoroha mu kuyitunganya kandi no kuyikoresha. Gusa, bisaba kuba ufite injerekani ushyiramo izo nkari ukazireka zikamara iminsi 45 kugira ngo ubukare (Azote) yatwika imyaka igabanuke. Ariko, mbere yo kuyifumbiza ubanza kuyifunguza amazi bitewe n’imyaka ugiye kuyishyiraho.
Nsanzimana akomeza avuga ko ifumbire itunganwa mu nkari umuntu wese ufite ubushake ashobora kuyitunganyiriza mu rugo rwe akaba yayifumbiza imyaka.
Icyakora, ngo gutunganya imyanda ikomeye (amazirantoki) kugeza ibyaye ifumbire bisaba ubwitonzi kuko igira udukoko twinshi twatera indwara kandi igafata hagati y’amezi umunani kugeza kuri 12 kugira ngo ibe ifumbire yakoreshwa. Ivangwa n’ishwagara, umurama w’ibarizo n’ibindi kugira ngo avemo ibintu bikomeye.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego