Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko indangagaciro nyarwanda zifasha gukumira ihohoterwa

 Uko indangagaciro nyarwanda zifasha gukumira ihohoterwa

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze gukorerwa abagore ndetse n’irikorerwa abana usanga akenshi abarikora baba birengagije indangagaciro n’umuco nyarwanda kuko byo bikumira ihohoterwa.
Dore zimwe mu ndangagaciro zifasha gukumira ihohoiterwa :
Ubumwe n’ubwumvikane mu benegihugu : kumva ko abaturage ndetse n’umuntu ku giti cye bafite agaciro ndetse no kuba buri wese yumva ko afite inshingano yo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abagize sosiyete bose. Mu gihe umuntu yamenye ko mugenzi we afite agaciro ntabwo yamuhohotera.
Icyubahiro n’agaciro : kumva ko buri wese afite uburenganzira ku cyubahiro n’agaciro. Aha twavuga abitwaza icyubahoro n’imyanya bariho bagahohotera abandi nyamara buri mu nyarwanda wese yagakwiye kumyenya kubaha buri wese mu rwego rwe.
Akamaro k’umuryango : kumva ko ari ngombwa kwita ku bwumvikane mu muryango no kubona ko ari ngombwa gukora ku buryo buri wese mu bagize umuryango ahabwa icyubahiro n’umutekano ; Niba utangiye usuzugura umwe mu bagize umuryango ngo nuko ari umuhingu cyangwa se umukobwa bizatuma n’abandi bamusuzugura.
Kwirinda urugomo : kumva ko ari ngombwa gukemura amakimbirane hatabayeho guhutaza abandi ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigomba kuranga abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi ibyo bikagerwaho harengerwa ubuzima n’icyubahiro by’abari mu matsinda y’abatishoboye
Kongerera abagore ubushobozi : guha abagore icyubahiro no kubongerera ubushobozi
cyane ko ari bo nkingi y’urugo : iyo umugore ataeye imbere usanga n’urugo rwe rutera imbere kuko aba afatiye runini umuryango wose.
Gutoza abana indangagaciro : kuba abana bose bagomba kwigishwa indangagaciro nyazo muri sosiyete kandi bagakura bazi ko bose bangana kuko bafite uburenganzira bumwe haba mu mashuri ndetse n’ahandi, ku buryo bakurana mu bwenge abo bazi ko muntu wese uko yaba ameze kose hatitatawe kuwo ariwe cyangwa se igitsina cye afite uburenganzira bungana n’ubwundi,
Byanditswe hofashishijwe “ Politiki y’igihugu yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina” yateguwe na MIGEPROF
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego