Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko inkuru nziza y’umukiza Kibogo yaje gusimburwa n’iya Yezu mu Rwanda

Nyuma y’aho bigaragariye ko mbere y’umwaduko w’ubukirisitu mu Rwanda hari imyizerere gakondo idafite aho itandukaniye n’ubukirisitu ndetse ikaba yari ifite akarusho ko kuba ishingiye ku muco gakondo w’abanyarwanda, abantu bamwe bakomeje niba bitaba byiza baramutse basubiriye kuri imwe mu myemerere gakondo usanga yararushagaho no gushimangira muri bo umuco wo gukunda igihugu.

Hari amakuru yemeza ko mu Rwanda hahoze inkuru nziza y’ “umukiza (umutabazi) kibogo", yaje guteshwa agaciro n’inkuru nziza y’“umukiza (umutabazi) Yezu“ yazanywe n’abakoloni.
Umutabazi mu Rwanda rwa kera yari muntu ki ?
Umutabazi yari umuntu wemeraga gutanga amaraso ye ku bushake akameneka ku butaka bw’umwanzi bigatuma umwishe cyangwa uwo amenekeye mu gihugu atsindwa uruhenu. Ntabwo byari bihagije kuba ari umuntu wemeye kumena amaraso gusa kuko iyo biba ibyo hari kujya haboneka benshi babyemera, ahubwo uwo yagombaga no kuba ari uwo mu muryango w’umwami, akaba nk’umuvandimwe we, umuhungu we cyangwa umwami ubwe; kandi nabwo amasano ubwayo ntiyabaga ahagije, ahubwo yagombaga gutorwa n’Imana zeze.
Nyamara kugira ngo ibi tubyumve neza, reka turebere hamwe igitekerezonkomoko cy’i Rwanda kitubwira inkomoko y’iyi myemerere. Ibi ngo byaba byaratangiwe na “Kibogo“, izina ry’Ikinyarwanda ubona rikomoka ku nshinga kubogora ihwanye n’iyo mu gifaransa bita “sauver“, “redresser“. Bityo rero tubona ko izina “Kibogo“ rihwanyije ubusobanuro n’ijambo ryo mu rurimi rw’igifaransa “sauveur“ kandi uku Yezu akaba ariko yitwa n’abakirisitu.
Igitekerezonkomoko cy‘umutabazi Kibogo mu Rwanda
Mu mateka y’u Rwanda dutangira kumva iby’Umutabazi bwa mbere muri wa mugani w’Ibimanuka mu gice cya wo cy’Umugani uvanze n’igitekerezo.
Dore rero uko Padiri Loupias wabyakiriye abitubwira nkuko byaje kwandikwa na Lacger:
“Ubwo Kigwa n’umuvandimwe we Mututsi na mushiki wabo Nyampundu bacibwaga mu ijuru bitewe n’icyaha cya nyina wamennye ibanga ry’Imana, bururukiye mu Mubali bavuye mu ijuru. Bagera mu Mubali rero, bibonye bambaye ubusa bakennye. Hashize iminsi icumi bafite agahinda gakabije, bafite inzara, inyota n’imbeho bifuza gupfa gusa, bambaza Imana bati: Mana y’u Rwanda tugirire impuhwe utubabarire. Muri ako kanya inkuba ikubitira mu kirere maze umurabyo ukongeza ibyatsi byumye maze babona agashirira baragafatisha babona umuriro barota.
Hashize iminsi ijuru rirakinguka babona hamanutse impeke, ibishyimbo, amasaka n’insina y’imineke. Hashize iminsi na none mu ijuru hamanuka ikibumbe cy’ubutare bwo gucuramo ibyuma n’amasuka bati: Imana ni yo itwoherereje ibi byose”. Maze ni ko guhinga batihingishije! Muri ako karere bamanukiyemo, hari hatuye imiryango itatu: Abasinga, Abazigaba n’Abatwa bo mu ishyamba. Abo bantu bose bari barakomotse mu ijuru aho ba sekuruza bari barirukanywe bitewe n’icyaha bahakoreye. Kubera ko bo batari barigeze basaba Imana imbabazi, ni cyo cyatumye ibarekera mu butindi n’ubukene. Abo baje nyuma nibo babatungishije.
Umukiza Kibogo (Igishushanyo cya K. Pacifique)
Ubwo Kibigo yicwaga n’abagome nyuma Imana ikamuzura
Kugira ngo abo bantu batazarimbuka bagashiraho, byatumye Imana yohereza Umutabazi Kibogo aza ku ruhembe rw’umurabyo arababwira ati: Mwitinya nimuhumure ni Imana ibantumyeho! Nzaba umuhuza wanyu n’Imana kandi icyo muzasaba cyose niba ari cyiza Imana izakibaha!. Umutabazi ni impongano y’Imana ku bana bayo bayiringira. Nyuma ariko abagome baramufashe bamumanika ku giti bakoresheje ibyuma bisongoye baramwica. Ariko Imana yomoye ibikomere bye imugaruramo ubuzima hanyuma Imana yohereza umurabyo umuzamura mu kirere asubira ku Mana. Iyo u Rwanda rugize amakuba, umuzimu w’Umutabazi aza gutura muri umwe mu bana b’Umwami agahinduka Umutabazi agakiza igihugu.
Hano babivuga neza ko Batambyi bo mu Mubali aribo bamubambye bakamwica nyamara ariko ko “Imana yomoye ibikomere bye imugaruramo ubugingo hanyuma yohereza n‘umurabyo umuzamura mu kirere asubira ku Mana”. Ibi nabyo wagirango ni bwa buhamya Petero yatanze ku munsi wa penekositi. ( Ibyakozwe n’intumwa 2:24, 32)
Noneho mu mwanzuro w‘iki igitekerezo hagira hati: “Nzaba umuhuza wanyu n’Imana kandi icyo muzasaba cyose niba ari cyiza Imana izakibaha!” Umutabazi ni impongano y’Imana ku bana bayo bayiringira”. Aya magambo muzi ko aboneka mu Ivanjiri ya Yezu ahantu henshi agira ati: “Nyamara abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’imana."( yohana 1: 12)
Ahandi ati: “Nimuguma muri jye nanjye nkaguma muri mwe icyo muzasaba cyose muzagihabwa”( yohana 11:14).
Nkuko rero mubizi, ntabwo byagarukiye aho; Yezu ageze mu ijuru yohereje Roho Mutagatifu. Muri uyu mugani batubwira ko “iyo u Rwanda rugize amakuba, umuzimu w’Umutabazi aza gutura muri umwe mu bana b’Umwami agahinduka Umutabazi agakiza igihugu.” Aha rero ngirango murabona ko ari isezerano rya roho mutagatifu riba risohoye (Yohana 14: 15-31). Gusa ariko umuntu yakwibaza iki kibazo: kuki ari mu mwana w’Umwami Umuzimu w’Umutabazi (Roho Mutagatifu) agomba kuza guturamo kugira ngo amene amaraso ye akize igihugu?
Icyo inyigisho y’isezerano rishya yigisha ni uko Yezu ari umukiza( umutabazi) ukomoka mu muryango w’Umwami Dawidi kandi ngo amaraso ye yamennye ku bushake ni yo yatumye agarurira Imana iyi isi yayamennyeho. Aha murabona neza ko Umutabazi wo mu Rwanda ari “Umuterekero” ukomeye w’Umukiza Yezu ukomoka mu nzu y’Umwami, akaba yaratabaye akamena amaraso ye kugirango agarurire Imana isi yagomye. Iyi ni yo mpamvu igihugu cyose kigometse ku Rwanda kugirango “kigarurwe” ku Rwanda rw’Imana ariyo Mwami nyakuri warwo, hagombaga kuboneka umuntu wo mu nzu y’Umwami cyangwa umwami ubwe, werekanywe n‘indagu, ikamwemeza kujya kumena ku bushake amaraso ye ku butaka bw’abagome bigometse ku Mana y’u Rwanda, kugira ngo u Rwanda rugarurire Imana icyo gihugu.
Uyu muterekero mutagatifu w’u Rwanda ni wo watumye Umutabazi yari intwaro ya nyuma ku makuba y’u Rwanda nkuko twabibonye. Iyo iby’iki gitekerezo cy’Umutabazi kiza kuba inkuru idafite izindi nzibutso zikomeye mu mateka y’u Rwanda rwa kera nka bariya bazwi ko bamennye amaraso yabo, twari gutekereza ko cyahimbwe n’abantu bari bamaze kumenya Ivanjiri yazanywe n’Abazungu bityo tukemera ibikivugwamo dushidikanya. None dufite amateka y’Abatabazi babayeho mbere cyane y’uko Ivanjili yazanywe n’Abazungu igera ino; tubona n’ibikorwa byabo ko bihamya amagambo yo muri kiriya gitekerezo.
Nyuma y’ibi tugomba kwibaza
Ese Abanyiginya hari ahantu baba barahuriye n’ivanjiri ya Yezu nyuma bakayizana mu muco wa kinyarwanda nkuko abazungu bayihasanze cyangwa iby‘umutabazi Kibogo w’i Rwanda byaba ari ibintu basanze biharambye ndetse byahahoze muri aka karere na mbere ya Yezu, dore ko ubushakashatsi bugezweho ku mateka y’u Rwanda bwerekana ko na mbere y’ivuka rya Yezu muri aka karere hari hatuye abantu? Tuzakomeza kubisuzuma mu nyandiko zacu z’ubutaha!
Hifashishijwe igitabo cyanditswe na De Lacger, Le Rwanda ancien p.167-168
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego