Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko inkwano y’ikirenga itera ihohoterwa ku bagore.

Uko inkwano y’ikirenga itera ihohoterwa ku bagore. Mu muco nyarwanda inkwano yari ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa, bagahabwa inka kuko ariyo yagengaga ubukungu bw’icyo gihe. Nyuma yaho amafaranga asimbuye inka, bamwe bumva ko gukwa umukobwa ari nko kumugura.
Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko inkwano zo muri iki gihe ziteye inkeke dore ko hari abitwaza umubare w’amafranga menshi bakoye bakumva ko umugore ari nk’itungo baguze ku isoko rigomba kunguka.
Mukabirasa Dativa ni umubyeyi wasize umuryango we akaza gukorera amafranga mu mujyi wa Kigali aho ngo yafashe umwanzuro wo guhunga umugabo we kuko ngo yahoraga amucyurira ko yamukoye ndetse akanamuhoza ku nkeke amukubita ngo yaramukoye.
Dativa akomeza avug ako nubwo umugabo we atari shyashya ariko ngo ahanini byatewe n’ababyeyi be baciririkanije inkwano nyinshi bakagora umugabo we nkaho yari agiye ku mugura.
Yagize ati “ Data yari yarandihiye amashuri yisumbuye ndangiza icyiciro rusange ariko agahora yumwa ko amafaranga yantanzeho niga azayagaruza mu nkwano bazankwa. Byatumye umusore twakundanye bamuca inkwano nyinshi kandi ntibampa ibishyingizwa bihagije.”
Dativa yarakomeje ati “ nageze mu rugo umugabo akajya antoteza abitewe n’uko ngo yatanze inkwano nyinshi tukaba tudafite ikidutunga ndetse agahora anyibutsa ko amafaranga ye iwacu bayariye ntituguremo ibishyingiranwa bihagije, akanga gukora ngo ahahire urugo akumva ko arijye waruvunikira gusa”
Nubwo nta gatanya Dativa n’umugabo we basabye ubu bamaze igihe kigera ku mwaka n’igice baratandukanye, akaba abana n’umwana umwe yari yarabyaranye n’umugabo we ndetse ngo yumva nta gitekerezo afite cyo gusubirana n’umugabo we.
Dativa agira inama ababyeyi kwirinda gukosha abakobwa babo nkaho ari ibicuruzwa ahubwo ko bagomba kwita ku hazaza h’umuryango umukobwa wabo aba agiye kubaka.
Ubusanzwe mu muco nyarwanda no mu gitabo cy’amategeko mbonezamubano y’u Rwanda bivugwa ko inkwano ari ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa bashimirwa ko bareze neza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego