Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wafasha uwahuye n’ihohoterwa

Uko wafasha uwahuye n’ihohoterwa Umuntu wahohotewe aba akeneye ubufasha ku nzego zitandukanye yaba urwego rw’umutekano, kwa muganga, abanyamategeko ndetse n’imishinga itandukanye. Muri iyi nkuru turibanda ku buryo yafashwa mu muryango. Dore rero mu byo wakora bikamufasha :

  • Gutega amatwi uwahohotewe ;
  • Kumvisha umugore wahohotewe ko amakosa atari aye, ugaha agaciro ibyo akubwiye, ukumva ishingiro z’isoni ze, uburakari, ubwoba no kubura amahoro bye ;
  • Mwumvishe ko mwifatikanyije mu kababaro unamuhe ubujyanama ;
  • Mubikire ibanga ;
  • Muhe ubufasha mu by’amategeko harimo no kumushakira ubwunganizi mu nkiko
  • Mufashe kumenya imishinga ibyara inyungu mu rwego rwo kumusubiza mu buzima busanzwe niba akeneye uburyo bwo kubaho ;
  • Kuyobora no gukurikiranira hafi uwahohotewe ntahabwe akato.
Byandistwe hifashishijwe imfashanyigisho ya Migeprof kubijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego