Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wakwirinda indwara y’ubudomo ya Sebutoriya yibasira Amatunda

 Uko wakwirinda indwara y’ubudomo ya Sebutoriya yibasira Amatunda Indwara y’ubudomo “Septoria passiflorae” yandurira cyane mu mbuto z’amatunda. Igira ibimenyetso bitandukanye birimo ubudomo bw’ibihogo ku mababi,ku biti ndetse no ku matunda.

Uko wakwirinda indwara y’ubudomo ya Sebutoriya yibasira Amatunda Uko wakwirinda indwara y’ubudomo ya Sebutoriya yibasira Amatunda

Indwara ya “Septoria passiflorae”yangiza amatunda,ku buryo ahunguka n’asigayeho akera nabi kandi abishye

Ku matunda ubwo budomo bugenda buteraterana bugahinduka ikibara kimwe kinini. Amatunda arwaye,ahisha nabi cyangwa akabora kandi agatanga umutobe utaryoshye.

Uburwayi n’aho bwaba buke,butera uguhunguka kw’amababi n’amatunda ku buryo igiti gisaza imburagihe.

Uko iyi ndwara ikwirakwira n’uko yarwanywa

Iyi ndwara yandurira mu tubuto two gutera. Igiti kirwaye cyanduza ibindi byegeranye kubera amazi y’imvura cyangwa yo kuvomerera nk’uko tubikesha igitabo cya NAEB cyitwa “Ibyonnyi n’indwara by’imboga n’imbuto”.

Ubudomo bwa Seputoriya bukwirakwizwa mu gihe cy’imvura bukagaragara mu gihe cy’izuba hamaze kumuka. Iyo maracuja zabaye igihuru,iyi ndwara iriyongera cyane.

Mu kuyirwanya,umuhinzi yirinda kutegeranya ibiti mu gihe cy’itera. Umuhinzi agerageza kubakira ibiti bya Marakuja. Ikindi umuhinzi akora ni ukwitabira gukata ibisambo no kugabanya amababi hakinjira urumuri mu murima.

Ikindi yakora ni ugukoresha imiti irimo cuivre “oxychlorure de cuivre”. Bahinzi,n’ahanyu guhinga imbuto neza ariko munaharanira icyatuma zikura neza nta ndwara,bityo mukabona umusaruro mwiza,bikabafasha kwiteza imbere.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego