Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wakwita ku nka mu buryo bunoze igatanga umusaruro mwiza

Inka igomba kwitabwaho ihabwa ibikenerwa byose ngo itange umusaruro mwiza

Ubworozi bw’inka ni bumwe mu bworozi bukunze gukorwa na bamwe mu Banyarwanda ugasanga hari n’abo bibeshejeho nk’umwuga. Ubworozi bw’inka bukaba bukorwa hafi mu bice by’u Rwanda byose ariko bukorwa ahanini mu Ntara y’Iburasirazuba ahari inka zenda kugera kuri kimwe cya kabiri cy’izorowe mu gihugu.

Ahandi hakunze kororerwa cyane akaba ari mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda,mu bice bya Gishwati. Kugira ngo ubworozi bw’inka buteze imbere ubukora anabone umusaruro ushimishije,hari ibyo agomba kwitaho cyane mu guha igaburo ryuzuye inka ze.

Bwa mbere,mbere yo kuyiha igaburo, inka yorowe neza igomba kuba mu kiraro kiza kandi gisukuye mu rwego rwo kurwanya indwara zitandukanye zaterwa n’umwanda.

Inka kandi igomba kurya indyo yuzuye kandi ihagije. Ibi bikaba biyifasha gutanga umusaruro mwiza,ku zikamwa zigatanga umukamo ushimishije. Mu ndyo y’inka habonekamo ibinyamisogwe n’ibitera imbaraga. Ibinyamisogwe kimwe cya gatatu n’ibitera imbaraga bibiri bya gatatu.

Gusa ku nka zikamwa ho hagomba kwiyongeraho ibyo bita “concentree” kugira ngo umukamo urusheho kuba mwinshi. Ku ngero z’ubwatsi inka yahabwa,harimo sitariya,tiribusakumu,urubingo,imicaca(kikuyu grass),caliandra,mukuna,lesena, n’ibindi bikaba bitera imbaraga. Gusa inka ikaba yongeraho n’ibinyamisogwe kuko ari ingenzi.

Si byiza guha inka cyangwa andi matungo ibyatsi bitose kuko biba bivanze n’imyanda yindi ndetse irimo n’inzoka zishobora kwanduza itungo rikarwara. Umworozi agomba kuhira(guha amazi amatungo)kandi akanitabira kuyavuza . Ikindi akayateza intanga kuko ari uburyo bwiza burinda indwara zishobora gukururwa n’ibimasa byanduye nk’amakore.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego