Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Uko wategura Ibiryo by’inkoko byujuje ibisabwa

uko wategura Ibiryo by’inkoko byujuje ibisabwa

Ibiryo by’inkoko byujuje ibisabwa bigira uruhare rugaragara mu gukura kw’inkoko by’umwihariko mu gutanga umusaruro mwiza. Ariko, iyo ibyo biryo by’imvange biteguwe bitujuje ibisabwa bigira ingaruka ku musaruro w’inkoko amakuru dukesha urubuga www.elevage-poules.com/ na www.poulespondeuses.com/ avuga ko inkoko igomba kugaburirwa incuro 2 ku munsi kandi aho yororewe akaba ari ahantu hisanzuye ishobora kubona inyongera ndyo nk’ibyatsi udukoko n’ibindi .

Ibiryo by'inkoko

Umukozi apima ibiryo by’inkoko mbere yo kuzigaburira

Kugira ngo aborozi birinde ibiryo bitujuje ibisabwa bikorwa n’abacuruzi bashaka indonke nyinshi, bahitamo kubyikorera. Bikorwa bite ? Bigizwe n’iki ?

Iyo uvanga ibiryo bw’inkoko ugomba kubahiriza ingano ya buri kintu cyose kigize ibiryo bw’inkoko bizwi.

Gukora ibiro 110 by’ibiryo by’imvange by’inkoko zitera bisaba ibiro 60 by’ibisigazwa by’ibigori bita Branda, ibiro 12 by’indagara, ibiro 10 bya soya, ibiro 12 bya coquilles, 15 y’ibihwagari cyangwa garama 300 by’ishwagara, amagarama 300 y’umunyu n’amagarama 300 y’amavitamine ya Primex.

Ku nkoko z’amashashi, mu biryo bagabanyamo indagara zikaba ibiro umunani aho kuba 12 ndetse na soya ikaba ibiro bitanu aho kugira ibiro 10.

Ariko ibyo ntabwo byonyine bihagije kugira ngo zitange umusaruro, ni ngombwa ko hubahirizwa ingengabihe yo kuzigaburira n’ingano y’ibiryo zigomba kurya ndetse no kuziha imiti izivura inzoka.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego