Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umubiligi Alain Billen w’imyaka 62 yiyemeje kwigisha abatuye isi ukuri ku mateka y’u Rwanda ngo babitandukanye n’ibivugwa n’abanzi b’u Rwanda.

Umubiligi Alain Billen w’imyaka 62 yiyemeje kwigisha abatuye  isi ukuri ku mateka y’u Rwanda  ngo babitandukanye n’ibivugwa n’abanzi b’u Rwanda.

Alain Billen (Ifoto/Interineti)

Umubiligi Alain Billen w’imyaka 62 yiyemeje kwigisha abatuye  isi ukuri ku mateka y’u Rwanda  ngo babitandukanye n’ibivugwa n’abanzi b’u Rwanda.

Aganira n’Izuba Rirashe, Alain Billen  yavuze ko yihaye iyi ntego nyuma yo gusura u Rwanda mu Gushyingo 2014, aho yaje mu Rwanda agasanga u Rwanda  ruhora ruharabikwa  na bamwe mu Banyarwanda  barwanya Leta y’u Rwanda baba mu Bubiligi, bitandukanye cyane  n’u Rwanda rw’Abanyarwanda babanye mu mahoro, u Rwanda rufite iterambere ndetse n’umutekano.

Ubwo yasuraga u Rwanda ngo yafashe iminsi 15  atembera mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse anasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi yibonera ukuri nyako kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nk’uko yakomeje abivuga, ngo ntabwo yari asanzwe azi u Rwanda,  yumvaga ko ari igihugu cyabayemo Jenoside ndetse ntanasobanukirwe neza,  ariko amaze  gusura Urwibutso rwa Kigali amarira yahise agwa kandi byamuhaye imbaraga zo gukurikirana cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yo gusubira iwabo  mu Bubiligi, ngo Billen  yandikiye Perezida Paul Kagame amushimira ku gikorwa cy’ubutwari yagejeje ku Banyarwanda abaha ubuyobozi bwiza ndetse no kubabarira biranga Abanyarwanda.

Alain Billen yagize ati "Ntabwo wakwiyumvisha uburyo  Abanyarwanda babanye  mu mahoro asesuye n’ibibazo baciyemo, aho bamwe bishe abandi.”

Nyuma yo kuva mu Rwanda, Alain Billen yihaye gahunda y’igihe kirekire yo kunyomoza ibivugwa n’abadakunda u Rwanda ndetse no kwigisha  abantu hirya no hino ku isi, cyane abakiri bato ukuri ku gihugu cy’u  Rwanda ahereye ku byo yabonye n’amaso ye.

Alain Billen ngo amaze igihe arara asoma amateka y’u Rwanda kandi  amaze kumenya byinshi mu mateka y’u Rwanda, ndetse n’amateka yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Billen  avuga ko agiye kuba  umugabo uhamya ibyo u Rwanda  rumaze kugeraho; amahoro, umubano mwiza mu Banyarwanda,  ubukungu n’ibindi. 

Ubwo yari ageze iwabo mu Bubiligi, ngo yegereye umwana w’umukobwa  w’umuhanzi amutekerereza ibyo yabonye mu Rwanda, umwana we ahimba indirimbo  yise "Rwanda Live as one” umuntu agenekereje mu Kinyarwanda Abanyarwanda babayeho bunze ubumwe.

Billen avuga ko iyi ndirimbo umukobwa we ayirangije, yayishyikirije Umunyabugeni ndetse anamutekerereza ibyo yabonye mu Rwanda, uyu munyabugeni akora ishusho igaragaramo  amabara agize ibendera ry’u Rwanda  nayo ikaba igaragaza ko  Abanyarwanda babayeho nk’umuntu umwe.

Kugira ngo afate  gahunda ihamye yo kwigisha amateka y’u Rwanda cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi, Alain yamaze gushinga umuryango utegamiye kuri Leta "Rwanda live as one” ibi byose ngo arabikora mu rwego rwo guhinyuza  abagoreka amateka  y’u Rwanda.

Mbere y’uko  afata umwanzuro wo gushaka uburyo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa mu mashuri ndetse no mu rubyiruko,  yanyuze mu bitangazamakuru byandika mu Bubiligi akazajya ahinyuza ibivugwa ku Rwanda,  ariko ngo kuva  yatangira iki gikorwa yatangiye gutotezwa n’abantu batandukanye, gusa avuga ko atazigera acika intege kuko yabyiyemeje.

Yagize ati "Abansebya  bandika bavuga ngo "Billen umujura” ariko ntabwo nzigera ncika intege.”

Kugeza ubu kandi Alain Billen yamaze kwegera Minisiteri  y’Uburezi ndetse  n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO), kuko ashaka uburyo mu mashuri hirya no hino ku isi hashyirwamo isomo ryigisha ku mateka y’u Rwanda cyane cyane avuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rwanda live as one, ngo kandi bazafasha kwereka isi n’ibihugu biri mu makimbirane uko byafatira urugero ku Rwanda nk'igihugu cyabashije kuva mu icuraburindi no kwihuta mu kunga abagituye.

Muri gahunda ye, ngo  azajya yifashisha indirimbo Rwanda live as one mu mashuri atandukanye ku isi abigishe  amerekezo y’u Rwanda. Kuri we ngo azakora uko ashoboye abantu bamenye ukuri ku Rwanda.

Mu mugambi Alain Billen yatangiye, bihuza n’umwanzuro  w’Umuryango w’Abibumbye  2150  wo kuwa  16 Mata 2014, aho ibihugu bigera kuri 16 byashyize umukono ku masezerano  agamije kwigisha mu mashuri kwirinda Jenoside n’ibiyitera, ndetse n’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego