Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umugore wa mbere wabaye umukuru w’igihugu

Umugore wa mbere wabaye umukuru w’igihugu

Khertek Amyrbitovna Anchimaa-Toka ni we wabaye umugore wa mbere wabaye umukuru w’igihugu abiharaniye bidaturutse ku kuvuka mu muryango w’i bwami. Yabaye perezida w’igihugu cya Tuva People’s republic kuva mu mwaka w’I 1940 kugeza 1944. Gusa icyo gihugu cyaje kuba agace ka Leta yunze ubumwe y’ubu soviet ariko akomeza kuyobora igice cya Tuva.
Mbere yo kuba umukuru w’igihugu rero na nyuma y’aho yaharaniye imibereho myiza y’abagore mu gihugu cye. Yabaye umwe mu bakobwa bake kandi ba mbere bize gusoma ururimi rw’iki mongoli ndetse hatangiye no kwandika ururimi rwabo rwa Tuva yabaye uwa mbere kuyiga no kubyigisha abandi. Yagiye kwiga Kaminuza mu Burusiya aba umwe mu banyeshuri 11 babashije kuharangiza muri 75 bari boherejwe. Kurangiza muri Kaminuza y’Uburusiya byari uguca agahigo kuri we na bagenzi be dore ko batari bafite inyigisho z’ibanze zihwanye n’izabandi bajyaga muri iyo kaminuza kandi bagombaga no kwiga ururimi rw’ikirusiya.
Anchimaa yari yarashakanye n’umugabo nawe w’umunyapolitiki witwaga Salchak Toka mu 1940 waje kwitaba imana mu 1973.
Nyuma yo kuba umukuru w’igihugu rero yakomeje gukora imirimo itandukanye ya politiki kugeza 1972 afashe ikiruhuko cy’iza bukuru. Anchimaa yavutse mu mwaka w’1916 yitaba Imana mu mwaka wa 2008 afite imyaka 96.

Amakuru dukesha wikipedia
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego