Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umugore wo mu cyaro adindizwa n’amasaha menshi akora atayahemberwa-ActionAid

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Action Aid bwerekana ko umugore wo mu cyaro mu Rwanda muri rusange akora amasaha 16 ku munsi, kuko akenshi abyuka saa kumi n’imwe za mugitondo akaruhuka saa tatu za nijoro.

Bivugwa ko kimwe mu bituma umugore wo mu cyaro avunika bene aka kageni ari uko imyinshi mu mirimo yo mu rugo (unpayed care work) ikunze guharirwa abagore kandi ntawe bakwaka umushahara .
Ubu bushakashatsi buvuga ko aramutse abariwe amafaranga 100 ku isaha, ku bw’iyi mirimo yo mu rugo akora, n’ubwo na yo ari make cyane ugereranyije n’imvune agira, umugore wo mu cyaro yajya ahembwa amafaranga ibihumbi 48 ku kwezi. Nyamara iyi mirimo isaba ubwitange bwishi, abagore bo mu cyaro ntibayihemberwa.
Umugore wo mu cyaro adindizwa n’amasaha menshi akora atayahemberwa-ActionAid
Abagore bo mu cyaro bakora imirimo y'ubuhinzi bahetse abana
Nk’imwe mu ngaruka mbi, iyi mirimo ituma batabona umwanya wo kwikorera ibindi byakabahaye amafaranga ku ruhande.
Uretse imirimo yo mu ngo; nko gukubura, koza ibyombo, kumesa, guteka n’ibindi, abagore bo mu cyaro nibo akenshi usanga banakora cyane imirimo y’ubuhinzi buciriritse itunze ingo zabo.
Josephine Uwimana, umuyobozi wa Action Aid, avuga ko muri iki gihe bikwiye ko n’abagabo bamenya ko abagore babo bavunikira cyane muri iyi mirimo, bityo bakajya babafasha.
Uwimana avuga kandi ko bakwiye no guha agaciro iyi mirimo, agashimangira ko n’ubwo itinjiza amafaranga ariko uyiyavunjemo usanga ihenze cyane.
Agira ati “Iyi mirimo yo mu rugo, igomba kumenyekana abagabo nabo bakamenya ko bibareba, bakamenya ko ifite agaciro mu iterambere ry’ingo zabo.”
Umugore wo mu cyaro ava guhinga akaza yikoreye agahitira mu guteka no gutunganya byinshi mu rugo asangiye n'umugabo
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr. Mukeshimana, Geraldine avuga ko “mu Rwanda hari politiki nshya zafashwe zo guteza imbere abagore muri rusange, bakabafasha kumva ko kuba umugore bidasobanuye ko uri uwo hasi ahubwo uri umufasha kugira ngo urugo rutere imbere.”
Mu guharanira gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, umubare w’abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ni 50 kuri 80, iyi mpuzandengo y’abagore ingana na 64% niyo iri hejuru hose ku Isi.
Mu nzego z’ibanze naho abagore bafite ubuyobozi mu myanya igera kuri 45.2%.
Izi ngamba zo kongera ubushobozi abagore zikwiye kujyana n’izo kubaganisha mu ishuri, kugira ngo abagore bo mu byaro nabo bajijuke ntibabe abo gukora imirimo ngandurarugo gusa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego