Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umukobwa dukundana mukeka amababa

Umukunzi wacu yatwandikiye muri aya magambo ngo mumugire
inama. Yagize ati:

Umukobwa dukundana mukeka amababa, munyumvire namwe
mumbwire. Ese naba mfite ukuri? Niba mfite ukuri se nkore iki
cyihuse tutarabonana ko mbura amezi make ngo ngaruke mu
Rwanda?
Dore uko ikibazo giteye"
Twakundanye nkirangiza secondary (amashuri yisumbuye), we
yari akiyarimo, urukundo rwacu rwashyushye mu minsi ya mbere
kuburyo wagirango hashize igihe turi inshuti. Ariko nyuma
y'igihe gito umukobwa yatangiye kwigira ntibindeba mu rukundo
biza no kuba impamvu yo kuruhagarika ! Maze kugera kaminuza
muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) aho niga HUMAN
Medicine umukobwa byaramushimishije cyane ndetse anahita
agaruka mu rukundo yihuse cyane!
Yaje asaba imbabazi ,ndazimuha ariko nyuma nagiye mubaza ku
mpamvu yari yaramuteye kugenda, yaje kumbwira ngo
umuryango we abantu bawubwiye ko mvuka mu muryango
utifashije, ukennye cyane, ngo Mama we n'abandi bantu ba hafi
bo mu ryango we bamufashije guhita anyibagirwa byihuse, nawe
bimujyamo ngo ariko nyuma yasanze yaribeshye ngo niyo
mpamvu yamuteye kwigarura, ngo urukundo ntirushingira ku
bintu!
Twakomeje kugenda tuganira akambwira abahungu yakundanye
nabo benshi ndetse bakanatandukana nta mpamvu ifatika
ibiteye. Yakomeje ambwira ibigwi by'abo bakundanye nsanga
njye n'ubwo murusha imyaka ine y'amavuko we andusha
nk’imyaka 10 mu gitanda. Iyo ambwira angaragariza ko ankunda
byabuze irugero ariko nkibaza nti naba ndusha iki abandi bose
bakundanye?
Ese ubundi kuki ahora anyibutsa ko ngomba kumubera umugabo
nkirangiza kwiga ? Gusa numva hari ikibyihishe inyuma kandi
uko iminsi yo kugaruka mu Rwanda igenda yegereza niko
urukundo n'icyizere namugiriraga tukiri kumwe binanira
kubigarura. Mungire inama namwe.

1. Mureke?
2. Nkomeze nkundane nawe?
3. Ntegereze nzarebe ngarutse?
4. Nshake ikindi nkora? (Kimbwire)

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego