Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umuravumba ni umuti utangaje


N’ubwo usanga abantu benshi batinya guhekenya umuravumba, abahanga mu buvuzi bavuga ko ari umuti utangaje kuko uvura indwara nyinshi.
Nk’uko bitangazwa n’urubuha healthcare.org, usanga cyane cyane abaturage bo mu bihugu byo muri Afurika batera umuravumba mu masambu yawo, aho bawifashisha bivura indwara zitandukanye bahura nazo, ndetse n’iz’amatungo.
Aganira n’Izuba Rirashe, Murekezi Ancelme, umuvuzi gakondo ukorera mu Karere ka Muhanga, nawe yemeje ko mu miti akoresha avura inzoka n’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, umuravumba ufata umwanya utari munsi ya 60%.
Ku rundi ruhande, healthcare.org ivuga ko no mu bihugu byateye imbere umuravumba wifashishwa mu gukora imiti ishobora guhangana n’indwara zitandukanye.
Naho urundi rubuga rwandika ku buzima sahealthinfo.org, rzo rugaragaza zimwe mu ndwara zishobora kuvurwa n’umuravumba:.
1. Indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero
2. Inkorora
3. Angine
4. Kubabara umutwe
5. Guhitwa
6. Kuribwa mu gifu, n’izindi.
Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’umuravumba, abahanga bavuga ko bawukamura bakanywa amazi yawo, cyangwa se bakahekenya ibibabi banyunyuza amazi yawo. Umuravumba kandi unakoreshwa mu guteka cyane cyane ibinyabijumba nk’amateke n’ibindi.

Source: izuba Rirashe

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego