Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umutekano:Raporo nshya ya Loni yashyize mu majwi Tanzania ku kibazo cya FDLR

by www.amakururwanda.com
Raporo nshya ya Loni yashyize mu majwi Tanzania ku kibazo cya FDLR



Raporo nshya ya Loni yashyizwe ahagaragara iravuga ko abayobozi ba FDLR n’abanyapolitike bayishyigikiye kuva mu 2013 bagiriye inama nyinshi muri Tanzania.

Iyi raporo yo ku itariki 12 Mutarama y’itsinda ry’inzobere za Loni zakoze kuri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Izuba Rirashe ifitiye kopi, igaragaza ko umwe mu bakozi ba Monusco yavuze ko umuyobozi ukomeye muri FDLR hamwe n’umunyapolitike w’Umunyrwanda utavuga rumwe na leta, "Colonel” Hamada Habimana, uyobora FDLR muri Kivu y’Amajyepfo, bose bagiye muri Tanzania mu mpera z’Ukuboza mu 2013.

Mu gice kigarukamo guhura kw’aba bagabo hagaragaramo na Twagiramungu Faustin wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, aho icyo gice kigira kiti "Murayi Protais yageze i Dar es Salaam tariki 31 Ukuboza 2013, asubirayo tariki 23 Weurwe 2014. Twagiramungu  yabwiye iri tsinda ko yasuye Tanzania muri Mutarama 2014 hanyuma agahura n’abayobozi ba FDLR.”

Murayi uvugwa aha ni umukwe wa Kabuga Felicien; Umunyarwanda  ushakishwa kurusha abandi kubera ibyaha akurikiranweho byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanditse iyi raporo nshya bavuga ko "bahuye n’umwe mu bayobozi bo hejuru ba FDLR uwo munsi” muri Tanzania ndetse ko bahangayikishijwe ko Goverinoma y’iki gihugu "idakora iperereza ku bikorwa bya FDLR ku butaka bwayo.”

"Mbere gato yo gusohora iyi raporo, itsinda ryasangije Guverinoma bimwe mu bimenyetso ryahawe maze ribasa ibisobanuro ariko ntiryabibona kugeza mu kwezi k’Ugushyingo.”

FDLR yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, aho iyobowe n’abashakishwa bakurukiranweho ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye muntu, ndetse hari na bamwe muri bo bakurikiranwe n’inkiko zo mu Budage.

Nk’uko iyi raporo ibivuga, ubwo bari mu nama muri Tanzania tariki 31 Ukwakira, itsinda ry’inzobere za Loni zabajije kuri izi ngendo n’inama, ubuyobozi bwa Tanzania basubije ko "nta nyeshyamba twakira kandi igisirikare cyacu nta tumanaho kigirana n’inyeshyamba izo ari zo zose.”

Inzobere za Loni zivuga ko hari amafaranga yavuzwe muri Tanzania ahabwa umugore, abashakashatsi batekereza ko yaba ari umugore wa "Colonel” Hamada wo muri FDLR.

Muri Mutarama na Gashyantare 2014, uyu mugore bivugwa ko yitwa Marie Furaha yakiriye amadolari ya Amerika 1,594 mu mujyi i Kampala ayohererejwe na Hamisi Hasani Kajembe, wayohereje i Dar es Salaam ubwo Hamada yari muri Tanzania.

Raporo ikomeza isobanura ko "Goverinoma y’u Rwanda yabwiye iri tsinda ko umugore wa Hamada yitwa Marie kandi aba i Kampala. Numero ya telefone yahawe itsinda ihura n’iyo Marie yakoresheje yakira amafaranga kuri Western Union. Itsinda ryongeraho ko Paulin Murayi yoherereje Kajembe amafaranga muri Gashyantare, ayakirira i Dar es Salaam.”

Itsinda ry’inzobere za Loni rivuga ko rikomeje gukora ubushakashatsi ku ihererekanya ry’amafaranga ku bakekwaho gukorana na FDLR baba abazwi cyangwa abatazwi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego