Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umutobe w’inanasi ni umuti mu igogorwa ry’ibiryo


 Umutobe w’inanasi ni umuti mu igogorwa ry’ibiryo Amakuru dukesha ikinyamakuru Izuba Rirashe avuga ko inanasi kimwe n’umutobe wazo ari kimwe mu bigira uruhare mu koroshya igogorwa ry’ibiryo cyane cyane ku bantu bakunze guhura n’ikibazo cy’ikamuka cyane ry’umwanda usohoka nyuma y’igogorwa.
Nk’uko aya makuru abivuga, usanga izi mbuto zibonekamo ikitwa “fibres” gikenerwa cyane cyane mu igogowa ku buryo bigira uruhare mu koroshya iki gikorwa.
Aha bavuga ko inanasi zituma umuntu unanirwa kujya ku musarani kenshi ashobora gutangira kujyayo nta kibazo, kandi bikarinda kugugara mu nda nk’uko ku yandi masukari bijya bigenda.
Aya makuru kandi avuga ko umutobe w’inanasi uhagarika kugira iseseme no kuruka cyane cyane ku barwayi. Aha banonengeraho ko inanasi zitagira ibinyamavuta byangiza umubiri, ahubwo ko ifite izindi ntungamubiri zikenerwa n’umubiri kenshi. Ikungahaye kandi kuri vitamine C na yo ikenerwa n’umubiri inshuro nyinshi.
Muri garama 100 z’inanasi, habonekamo miligarama 16 za kalisiyumu, miligarama 13,7 by’isukari, garama 0,28 za feri, miligarama 12 za manyeziyumu, garama 0.54 z’ibyubaka umubiri, miligarama 150 za potasiyumu, miligarama 0.10 za zinc, uruhererekane rw’indi myunyungugu na za vitamine nyinshi cyane cyane B, na C
Aha bavuga ko inanasi ikiri nshya ishobora kwifashishwa mu kuvura indwara y’inkorora y’igikatu “bronchite”, no kuribwa mu gatuza. Inanasi ikungahaye ku munyungugu wa “manganese”, ndetse n’agakombe gato k’umutobe wayo kabonekamo “manganese” igahije umubiri.
Inanasi igira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’amenya no mu kanwa muri rusange. Aha bazamo ugufata neza amashinya, kugabanya bimwe mu bivuta byihoma ku menyo n’ibindi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego