Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Umuvugabutumwa Joyce Meyer

Umuvugabutumwa Joyce Meyer Joyce Meyer amazina y’akavukire ni Pauline Joyce Hutchion akaba yaravutse mu kwezi kwa 6 ku itariki 4 mu mwaka 1943.Ni umwanditsi w’ibitabo by’iyobokamana akaba n’umuvugabutumwa. Meyer n’umugabo we Dave bafitanye abana bane bakaba batuye St.Louis muri Missouri.
Meyer avuga ko igitondo kimwe mu mwaka 1976 ubwo yajyaga ku kazi yumvise ijwi ry’Imana rimuhamagara.Avuga ko uwo munsi yagarutse imuhira yabaye mushya yuzuye urukundo akaba yaruzuye umwuka wera kuva uwo munsi.
Joyce avuga ko nta bundi bumenyi yari asanganywe ku byo kumenya Imana ngo kuko atari yarigeze ajya mu rusengero. Joyce yagize ati"narimfite ibibazo byinshi bingose kandi nta muntu umuntu wo kubimfashamo".Nahise ntekereza ku bantu bameze nkange bafite ibibazo ko hari uwabaruhura.
Yatangiye kwigisisha ijambo ry’inama iwe, nyuma akajya atanga ikiganiro cy’iminota 15 kuri radiyo ya St.Louis
Muri 1985 Meyer yatangije umuryango witwa ubuzima mu ijambo"Life in the Word" akomeza anatanga ibiganiro ku zindi radiyo nka Chicago mu gace ka Kansas.
Mu mwaka 1993 umugabo we yagize igitekerezo cyo gushinga televisiyo yo kwigishirizaho ijambo ry’Imana. Ikiganiro cye cyakunzwe kikaba cy’igikomeje cyitwa gushimishwa n’ubuzima bwa buri munsi.
Mu mwaka wa 2005 ikinyamakuru cya Joyce kitwa Time Magazine cyerekeye iyobokamana cyashyizwe Joyce ku mwanya wa 17 mu bitangazamakuru.
Akazi ke mu buzima bwe bwa buri munsi Joyce yigisha ku buzima bwo kwisobanukirwa umuntu akava muri karande(routine)
Joyce afite impamyabumenyi mu by’ibwirizabutuma yatangiwe muri kaminuza ya Oklahoma.
Joyce akora ingendo zitandukanye mu ibwirizabutumwa ,nka Canada, Australiya mu buhinde n’ahandi henshi ndetse yigezeno kuza mu Rwanda.
Ibikorwa bya Joyce byinjiza imisoro no guteza imbere abakirisito.
Joyce Meyer mu mwaka wa 2009 yemewe nk’umubwiriza mu itsinda ry ;umuryango w’ababwiriza butumwa (Evangelical Council for Financial Accountability ).
Yanditse ibitabo byinshi kandi bikunzwe bivuga ku kwisobanukirwa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego